sangiza abandi

Abaturage baragaragaza amananiza mw’itangwa ry’ibyangombwa byo kubaka 

sangiza abandi

Abaturage batandukanye bagaragaza ko mu itangwa ry’uruhushya rwo kubaka hakirimo amananiza atuma bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze basaba ruswa.

Bamwe mu bagabiriye na TV1 bagaragaje ko hari ubwo bahitamo kubaka badafite ibyangombwa, abandi bakabikora batitaye no kumenya icyo ubutaka bubatseho bwagenewe.

Abaturage bashimangira ko ibyuho bikigaragara mu bijyanye no kubona ibyangombwa byo kubaka bituma benshi batanga ruswa, utabikoze atyo ntiyemererwe kubaka.

Umuturage umwe yagize ati “Njyewe banyatse amafaranga ibihumbi 50 Frw bya ruswa ndabibura, ndababaza nti ’ariko se’ murinda kuvuga ko munsenyera kubera mbuze amafaranga izi zose si inzu zubakwa?” 

Undi na we ati “Waka icyangombwa hano mu Kagari, na gitifu kukiguha abanza akakuzunguza bya nyabyo, ubundi ukajya kwa noteri na we akagenda akabiryamisha.”

Ku rundi ruhande ariko, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe guteza imbere Imiturire mu Rwanda (Rwanda Housing Authority) Alphonse Rukaburandekwe, agaragaza ko nta rwitwazo abaturage bakwiye kugira mu gihe bubatse nta byangombwa.

Ati “Ibyangombwa byo kubaka bitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, aho urukeneye abisaba muri sisitemu cyangwa agashaka umunyamwuga umufasha bitewe n’icyiciro inyubako yifuza irimo. Iyo bumaze gutangwa hasuzumwa ubwo busabe bwe harebwa niba yujuje ibisabwa. iyo bwemejwe uwasabye arabimenyeshwa kugira ngo abashe kwishyura binyuze ku Irembo.”

Yongeyeho ko Iyo usaba atujuje ibisabwa cyangwa hari ibyo agomba gukosora abisubizwa ndetse akamenyeshwa nibyo agomba gukosora. Akomeza anasaba abubaka kubanza kugenzura neza icyo ubutaka bwagenewe hifashishijwe ababizobereyemo.

Custom comment form