sangiza abandi

Abaturage batewe impungenge n’igisa n’icuruzwa ry’abantu ku Mupaka wa Gatuna

sangiza abandi

Itsinda rigizwe n’Abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya EAC, EALA, basuye Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, berekwa ibikibangamiye urujya n’uruza birimo icuruzwa ry’abantu rihakorerwa.

Umupaka wa Gatuna uherereye mu Karere Ka Gicumbi, ukoreshwa n’Abanyarwanda n’Abanya-Uganda mu bikorwa by’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Abadepite basuye uyu mupaka ku wa Gatanu, tariki ya 24 Mutarama 2025, bari kumwe n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’izindi nzego, berekwa bimwe mu bikibangamiye urujya n’uruza.

Abaturage bagaragaza ko bimwe mu bidindiza ubucuruzi kuri uyu mupaka harimo abatwara amakamyo batinda ku mupaka bikabangamira abagenda, isoko ryambukiranya imipaka riteganyijwe kubakwa ariko ritaratangira kubakwa.

Mu butumwa bwabo basabye ko bakongezwa undi mupaka uhuza ibihugu byombi mu koroshya ingendo no kurwanya abinjira n’ibintu byinjizwa mu buryo bwa magendu.

Aba baturage bavuga ko baterwa impungenge n’abantu biganjemo abigitsina gore bambuka umupaka mu buryo bwa magendu, bagiye mu bihugu nka Aziya, ibyo bo babona nk’ubucuruzi bw’abantu.

Depite Fatuma Ndangiza wari uhagarariye iri tsinda avuga ko ari ikibazo kigomba gukurikiranwa hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Ni ikibazo kuko icuruzwa ry’abantu ntabwo ryemewe, u Rwanda rwarabihagurukiye ndetse twakomeje gusaba ko no kuri ruriya ruhande babihagurukira.”

Ku ruhande rwa Uganda, abaturage bishimira kuba imigenderanire hagati y’ibihugu byombi imeze neza uyu munsi, bitandukanye no mu myaka yashize.

Custom comment form