sangiza abandi

Abayobozi ba AFC/M23 bagiye muri Qatar.

sangiza abandi

Abayobozi bahagarariye ihuriro AFC/M23 bagiye i Doha muri Qatar mu biganiro bigamije gushaka ibisubizo umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repububika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu makuru yatangajwe n’ikinyamakuru Jeune Afrique, avuga ko aba bayobozi bagiye i Qatar barimo Bertrand Bisimwa uhagarariye M23 n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, Colonel Nzenze Imani John.

Akomeza avuga ko Qatar yakiriye amatsinda atandukanye arimo AFC/M23, itsinda ry’u Rwanda n’irya RDC.

Ni ibiganiro bikurikira icyahuje Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa RDC, Felix Tshisekedi, cyabaye ku wa 18 Werurwe 2025, kiyobowe na Emir wa Qatar.

Muri iyi nama Abakuru b’Ibihugu bemeje ko impande zombi zizakomeza inzira y’ibiganiro yemejwe n’inama ya EAC na SADC, binyuze mu biganiro bya Nairobi na Luanda, no gukomeza ibiganiro byatangiriye i Doha muri Qatar.

Custom comment form