sangiza abandi

Abayobozi b’amakoperative bagiye kujya bahugurwa ibijyanye n’imicungire yayo inoze

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudance, yatangaje ko mu rwego rwo kugabanya ibibazo by’imicungire mibi bikomeza kugaragara mu ma koperative, hagiye kujya hatangwa amahugurwa azajya ahabwa abayobozi b’amakoperative buri mwaka.

Abakora imirimo itandukanye by’umwihariko ubuhinzi n’ubworozi batuye mu bice by’icyaro bibumbiye mu makoperative hagamijwe kubafasha kwizamura mu bukungu, gusa abasesenguzi bagaragaza ko imbaraga z’amakoperative zakabaye zirenze urwego ziriho, ariko hari ibikizizitira uruhuri.

Depite Mukamana Alphonsine aherutse kugaragariza Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kimwe mu bibazo bikomeye byugarije amakoperative, aho usanga ahenshi umutungo n’imirimo mu makoperative byarihariwe n’uruhande rwabahawe kuyayobora, abanyamuryango barahejwe.

Yagize ati” Amwe mu makoperative ashingiye ku muntu umwe usanga. Hari amakoperative ugenda ugasanga umuntu ni we ibikorwa byose biriho, ugasanga abanyamuryango nta kintu bazi bakora, wabaza uti ’ibi bimeze gute? Ugasanga umunyamuryango nta kintu abiziho”

Yakomeje agaragaza ko amakoperative ahabwa inkunga ariko ugasanga ntigeze ku banyamuryango bayo, aboneraho no kubaza Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ingamba zashyizweho mu kugabanya ibi bibazo rimwe na rimwe bisigaye bigera no mu nkinko.

Minisitiri Sebahizi yavuze ko hagiye kuba imikoranire y’amakoperative n’ikigo cya gisanzwe gitanga amahugurwa, kugirango abayobozi b’amakoperative byibura bajye bahabwa amahugurwa buri mwaka.

Ati” Icyo ubu turi gukora ni ukureba uburyo amahugurwa yose yabagize amakoperative yakubakira kuri kiriya kigo (RCM), kugirango gikore akazi gahoraho kandi kigakore neza, bizaduha amahirwe byibura y’uko abari mu makoperative bose cyane cyane abayobozi mu nzego z’ubuyobozi bashobora kubona amahugurwa nibura buri mwaka, ibyo ngibyo bizagabanya ikibazo cy’ubumenyi buke bugenda bugaragara.”

Yakomeje avuga ko mu bindi bizakorwa harimo kongera abakozi ku rwego rw’Akarere bakora ingenzura rya buri munsi mu makoperative hirya no hino mu gihugu, ndetse avuga ko bazongeraho no gufasha amakoperative bitari mu micungire gusa, ahubwo no mu gukora gahunda y’ibikorwa y’igihe kirekire.

Igenzura ryakozwe mu 2023 ryerekanye ko mu Rwanda habarurwa koperative zanditse zirenze ibihumbi 11, zibarizwamo abanyamuryango barenga miliyoni eshanu, muri bo 70% bakora akazi.

Custom comment form