Abayobozi b’Amadini n’Amatorero bagaragaje ko amabwiriza mashya areba imiryango ishingiye ku myemerere, yashyizweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, azakuraho akajagari kari gasigaye kagaragara muri uru rwego.
Ku wa 6 Werurwe, RGB yasohoye amabwiriza mashya agenga imiryango ishingiye ku myemerere, avuga ko urusengero cyangwa idini rusabwa kuzajya runyuza amafaranga yose yatuwe n’abayoboke kuri Banki n’ibindi bigo by’imari byemewe na Leta y’u Rwanda.
Aya mabwiriza avuga ko kandi Umuyobozi w’idini cyangwa itorero n’umwungirije bagomba kuba bafite impamyabumenyi mu bijyanye n’iyobokamana bakuye mu mashuri Makuru, no kuba ugiye gutangiza ishami yerekana inyubako yihariye yo gukoreramo ndetse asabwa imikono 1000 y’abamushyigikiye.
Mu kiganiro umuyobozi wa RGB, Dr. Uwicyeza Picard yagiranye na RBA yavuze ko imiryango ishingiye kumyemerere yakira amafaranga avuye mu baturage ariko ntagaragaze uko ayo mafaranga acungwa cyangwa akoreshwa, bikaba aribyo byagize uruhare mu gushyiraho aya mabwiriza mashya.
Yakomeje agaragaza ko hari imwe mu miryango ishingiye ku myemerere basuye bagasanga itagira konti za Banki, nyamara abazisengeramo batura buri gihe, bityo bakwiriye kumenya aho amafaranga batura ajya n’icyo akoreshwa.
Yagize ati” Abantu baratura ariko ntumenya ngo amafaranga avuye he ajya he. Twasanze hari amatorero adafite konti, kandi ntabura gufata amaturo buri Cyumweru, cyangwa igihe cyose bateranye, ayabika he nta konti afite, ayakoresha iki? Ayo mafaranga ntumenya aho agiye ntago ayajyanye muri konti niba anayajyanye kuri konti ntago ari iy’itorero.”
Sheikh Sindayigaya Mussa uyobora Umuryango wa Isilamu mu Rwanda, yabwiye RBA ko aya mabwiriza mashya azafasha mu kugabanya akajagari kagaragaraga mu miryango ishingiye ku myemerere.
Ati” Icyo bigamije ni ukugirango ishami koko rishingwe bigaragara koko ko rikenewe, bitari ugukora ikintu kidafite abakiyobora bahari, ikindi nanone ni ukugirango ishami nirijya gutangira koko ritangizwe n’umuntu ugendeye kuri biriya by’impamyabumenyi azaza koko yarabyigiye, kugirango ajye kwigisha ubumenyi bw’imyemerere ariko yarabyigiye, yakagombye kuba ari umuntu wize Bibiliya yarayigishijwe afite ubwo bumenyi koko.”
Ibi kandi byongeye gushimangirwa na Bishop Floribert Kabera uhagarariye mu mategeko itorero rya Jehovah Jireh, wavuze ko wasangaga abantu bashinga amatorero nta mpamyabumenyi yo kwigisha iyobokamana bafite.
Ati” Byatezaga akajagari nuko umuntu yabyukaga mu gitondo agafungura itorero agashyiraho ihema iruhande ya mugenzi we, hari nutazi gusoma no kwandika, twemera y’uko umuntu ashobora guhamagarwa n’Imana ariko muri iki gihe Imana itanga ubwenge kuko ni Imana ikunda abantu bajijutse.”
Ku rundi ruhande Abayobozi b’imiryango ishingiye ku myemerere basaba ko amafaranga yo gusaba ubuzima gatozi bw’idini yashyizwe kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda yagabanurwa.
