sangiza abandi

Abayobozi ku rwego rw’amagereza rwa Seychelles basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

sangiza abandi

Abayobozi ku Rwego rw’Amagereza rwa Seychelles, SPS, bamaze iminsi mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Aba bayobozi basuye urwibutso rwa Gisozi ku wa gatanu, tariki ya 4 Mata 2025.

Bagize umwanya wo gusobanurirwa amateka mabi yaranze u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashengurwa n’ibyabaye ariko bashima aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.

Ni igikorwa kibaye mu gihe u Rwanda rwitegura gutangira icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kizatangira tariki ya 7 Mata 2025.

Abayobozi ba SPS bageze mu Rwanda tariki ya 31 Werurwe 2025, mu ruzinduko rugamije kwigira kuri RCS ibijyanye n’uburyo bwo kugorora.

Bifuje ko bagirana imikoranire n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, kugira ngo u Rwanda rubasangize ibyo rwagezeho mu iterambere ry’ibijyanye n’igorora.

Impande zombi zasinye amasezerano y’imyaka itanu yashyizweho umukono na Komiseri Mukuru wa RCS, CG Murenzi Evariste na Komiseri wa SPS, Janet Georges.

U Rwanda na Seychelles ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano umaze imyaka irenga 15, ndetse bifitanye amasezerano mu ngeri zitandukanye zirimo igisirikare, umutekano, iyubahirizwa ry’amategeko n’ayandi.

Custom comment form