sangiza abandi

Abikorera basanga ubucuruzi butazahagarikwa n’ibihano byafatiwe u Rwanda mu gihe hari amahoro

sangiza abandi

Guverinoma y’u Rwanda ishimangira ko itazagurana umutekano w’igihugu n’ikindi kintu cyose, nyuma y’uko bimwe mu bihugu by’amahanga birimo u Bubiligi, u Bwongereza na Canada bitangaje ko byafatiye u Rwanda ibihano birushinja kugira uruhare mu mirwano iri mu Burasirazuba bwa RDC.

Ibi bihugu by’amahanga byagiye bishinja u Rwanda gufasha umutwe uharanira uburenganzira bwabo wa M23 uri mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse birusaba gukuraho ingamba z’ubwirinzi, bigendana no kurufatira ibihano birimo guhagarika ubucuruzi n’ibindi.

Depite Mukabalisa Germaine aganira na RBA yavuze ko u Rwanda ntacyo ruteze kugurana umutekano w’igihugu, cyane ko ibyo byose amahanga atanga bidashobora kugira akamaro mu gihe igihugu kidafite umutekano.

Ati” Guhagarika gufatirwa ibihano cyangwa guhagarika inkunga ntibishobora gukuraho ikitubangamiye. Ese gufatirwa ibihano biratuma u Rwanda rudashyiraho ubwirinzi bwarwo, ayo mafaranga se niyo bayatanga cyangwa se izo nkunga zindi bakayatanga igihugu kitariho cyarimbuwe (…) u Rwanda se rwatega amaboko kugirango rurimbuke kugirango rudafatirwa ibihano.

Ba rwiyemezamirimo bakora ubucuruzi nabo bavuga ko icya mbere ari uko igihugu kiba gifite umutekano, ndetse bagaragaza ko isoko ry’Isi rifunguye, bityo ibihano bya bimwe mu bihugu by’amahanga bitazakoma mu nkokora ubucuruzi muri rusanjye, nk’uko bigarukwaho na Mike Shyaka Nyarwaya ukorera mu mujyi wa Kigali.

Ati” Niba Canada itari kubyumva nonaha izabyumva ejo, niba u Bwongereza butarimo kubyumva ariko hari Qatar, hari Saudi Arabia, hari u Bushinwa hari Singapore, Isi ni nini naba atarabyemera tuzaba turi gukorana n’abandi, Isi irafunguye ku bantu bose hari ibyo badukeneyeho natwe hari ibyo tubakeneyeho, icyo twakifuza ni uko twakorana n’Isi yose kandi tugakorana neza ariko icyo twanga ni ukudushyiraho iterabwoba.”

Akomeza agaragaza ko icyo u Rwanda rushishikariye ari ukurinda umutekano w’igihugu ndetse asaba Abanyarwanda kutarangazwa n’ibiri hanze ahubwo bagashyira imbaraga mu gukora bakiteza imbere.

Ati” Twebwe icyambere cyo Umukuru w’Igihugu avuga ni ukurinda umutekano w’igihugu cyacu, icya kabiri tuzakora dutere imbere kugirango umwanzi wacu tumwereke ko ibyo arimo atari byo.”

Leta y’u Rwanda ivuga ko idatewe ubwoba n’ibihano bitandukanye ibihugu by’amahanga bigenda bifata, ndetse ikavuga ko icyatera ubwoba kurusha ibindi ari uko igihugu n’abaturage bacyo baba badafite umutekano bigendanye n’amateka u Rwanda rwanyuzemo bityo ruzi neza ikiguzi cyo kugira umutekano mu gihugu kurusha ibindi byose.

Custom comment form