Ubuyobozi bwa AFC/M23 n’Abakuru b’Ingabo z’Ibihugu bigize Umuryango wa SADC bashyize umukono ku masezerano agamije gufasha ingabo za SAMIDRC gusohoka mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi nama yahuje impande zombi yabaye kuri uyu wa gatanu, tariki ya 27 Werurwe 2025, ibera mu mujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa RDC.
Yitabiriwe n’Abayobozi batandukanye barimo Guverineri wa Goma washyizweho na AFC/M23, Bahati Musanga Erasto n’abandi bayobozi b’ingabo bahagarariye ibihugu bya SADC, barimo n’umuyobozi w’ingabo za Afurika Yepfo General, Rudzani Maphwanya.
Iyi nama yigaga ku ruhare rw’impande zombi mu guhagarika imirwano mu Burasirazuba bwa RDC, no gukura ingabo za SAMIDRC muri aka gace nk’uko byemejwe n’inama ya SADC iheruka.
AFC/M23 yemereye ingabo za SAMIDRC kuzasohoka mu mujyi wa Goma zitwaye ibikoresho byabo birimo n’intwaro, mu gihe intwaro zose za FARDC zizasigara, ndetse bemeza ko AFC/M23 izatanga ubwisanzure ku ngabo za SAMIDRC mu gihe bari kwitegura kuva mu mugi wa Goma.
Bemeje kandi ko ingabo za SADC zizafashwa guhabwa uburyo buboneye bwo gusohoka mu mujyi wa Goma, ndetse zigatanga ubufasha kuri M23 bwo gusana ikibuga cy’indege cya Goma, hategurwa kuba cyafungurwa mu minsi iri imbere.
Impande zombi zemeje ko hazaba indi nama izaba igamije gukurikira ko imyanzuro yemejwe yashyizwe mu bikorwa, ndetse bishimira uruhare rukomeje kugaragazwa n’impande zombi mu gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Iyi nama ibaye mu gihe bamwe mu bayobozi bakuru ba AFC/M23 barimo Bertrand Bisimwa uyobora M23 bari i Doha muri Qatar, mu gukomeza gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.