sangiza abandi

Afurika ikeneye uburyo bugezweho bwo gushora imari muri siporo n’imyidagaduro

sangiza abandi

Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, yavuze ko hakenewe uburyo bugezweho bwo gushora imari mu rwego rwa siporo n’imyidagaduro nk’inkingi zikomeye ziterambere rya Afurika.

ndetse rurusheho kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’ubukungu bw’umugabane, hakenewe uburyo bugezweho kandi bufatika bwo gushora imari mu mikino n’imyidagaduro.

Ni ibyo yagarutseho mu nama mpuzamahanga y’iminsi ibiri yiswe BAL Innovation Summit 2025, iri kubera i Kigali, yateguwe ku bufatanye bwa BAL n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za siporo barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi, umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, Umunya-Sudani y’Epfo wamenyekanye muri NBA, Luol Ajou Deng n’abandi batandukanye.

Aba bayobozi baganiriye ku buryo bwo kwinjiza amafaranga afasha guteza imbere ubukungu bw’ibihugu bya Afurika, binyuze mu guhuza siporo, ikoranabuhanga rigezweho n’umuco.

Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, yagaragaje ko siporo n’imyidagaduro ari ibikorwa by’ingenzi mu guteza imbere ubukungu bwa Afurika, ariko bikeneye gushorwamo mu buryo bugezweho imari ihamye.

Ati “Siporo n’imyidagaduro ni inkingi z’ingenzi z’ubukungu bwa Afurika, ariko ntibishoboka kubibyaza umusaruro igihe bidashorwamo imari ihamye. Dukeneye uburyo bugezweho, butuma abashoramari, ibihugu n’urubyiruko babona amahirwe ari muri uru rwego.”

Siporo iri mu nzego zihuse mu mikurire, ndetse biteganyijwe ko uru rwego ruzaba rwinjiza arenga miliyari $20 mu 2035. Gusa, nubwo rutanga icyizere, haracyari imbogamizi zirimo amafaranga make ashorwamo, ndetse n’ibikorwaremezo bidahagije.

Uruganda ndangamuco na rwo ruragenda rugaragaza uruhare rukomeye mu bukungu bwa Afurika. Biteganyijwe ko mu 2030 ruzinjiza agera kuri miliyari $200, kandi rukanatanga imirimo isaga miliyoni 20.

Custom comment form

Amakuru Aheruka