Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Gicurasi 2025, inkongi y’umuriro yibasiye igice gikorerwamo ububaji no gusudira mu Gakiriro ka Gisozi, gaherereye mu Karere ka Gasabo.
Iyi nkongi yatangiye ahagana saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu za mu gitondo (4:45AM) nkuko byemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire.
Mu makuru yahaye The New Times yavuze ko inkongi yibasiye ibice byose bitatu bigize iki gice cy’ububaji, ariko bakaba bashoboye kuyikumira ngo itarenga umuhanda ikagera mu bindi bice bihakikije.
Yagize ati “Inkongi yibasiye ibice byose by’ahakorera ababaji, ariko twashoboye kuyihagarika itarenga ngo igere no mu bindi bice. Polisi n’Ishami rishinzwe kuzimya umuriro ryahageze vuba kugira ngo bahagarike umuriro.”
Yavuze ko kugeza mu masaha ya saa mbiri za mu gitondo (8:00AM), ibikorwa byo kuzimya umuriro byari bigikomeje, bityo hakaba hatari hagaragazwa ingano y’ingaruka zatewe n’iyi nkongi.
CIP Gahonzire kandi yavuze ko iyi nkongi yari ifite ubukana ndetse ibyangiritse birimo imbaho n’imashini zikoreshwa mu gusatura no gutunganya ibiti, ariko nta muntu wakomeretse cyangwa ngo ahasige ubuzima.
Ati“ Iyi nkongi yari ifite ubukana burenze izindi zabaye aho hantu mbere, ari nayo mpamvu byatwaye imbaraga nyinshi kugira ngo tuyihagarike,” yongeyeho.
Abaturage n’abakorera muri ako gace bashimiye ubunyamwuga bw’inzego z’umutekano, cyane cyane Polisi n’Ishami rishinzwe kuzimya inkongi, ku kuba bahageze vuba bakabasha gukumira iyi nkongi yashoboraga kuba mbi kurushaho.