Abaraye bitabiriye ibihembo bya Trace Awards, Zanzibar muri Tanzania batashye agahinda ari kose nyuma yo gutengurwa n’imitegurire y’ibi birori, abandi bavuga ko ibitaramo binini bibera muri Afurika y’Uburasirazuba byaharirwa kubera mu Rwanda.
Ni byabindi ngo ibijya gupfa ubibona kare, ku ikubitiro Trace Awards yabanje gusohora itangazo ivuga ko amasaha byari butangirire yigijwe imbere bitewe n’umuyaga mwinshi wari kuri Mora Resort, hoteri yegereye i Nyanja y’u Buhindi yagombaga kuberamo ibi birori.
Trace Awards yari yatangaje ko umuhango uza kunyuzwaho imbonankubone kuri Shene za Youtube na shene za Trace Africa. Icyakora nyuma yo gutinda gutangira, abahanzi ba mbere barimo Marioo na Bien wo muri Sauti Sol bageze ku rubyiniro, bakurikirwa na Yemi Alade wabyiniwe n’ababyinnyi ba Sherrie Silver Foundation.
Nyuma y’aba bahanzi hatanzwe igihembo cy’umu Producer mwiza w’umwaka, cyahawe P-Prime wo muri Nigeria, n’igihembo cy’umuhanzi mwiza uririmba indirimbo z’Igifaransa cyahawe Josey, bikurikirwa n’umuhanzi Fally Ipupa.
Nyuma yaho abakurikiraga ibi bihembo imbonankubone kuri Shene ya Youtube na Shene za Televiziyo baje kubura amashusho, mu gihe bakibaza ibibaye Trace Africa ishyira hanze itangazo ryisegura rivuga ko igitaramo kizongera kwerekanwa nyuma.
Uretse ku bakurikiraniraga ku ikoranabuhanga n’abari muri Mora Hotel, ntibaryohewe n’ibi birori, aho bagiye bifashisha imbuga nkoranyambaga zabo banenga imitegurire yabyo.
Benshi mu bari bafite amatike ya VIP babuze aho kwicara barahagarara, Sheilla Gashumba uzwi ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda yasangije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga anenga imitegurire y’ibi birori, ndetse asaba ko ibirori n’ibitaramo binini bibera muri Afurika y’uburasirazuba byaharirwa kubera mu Rwanda.
Yagize ati” Kugeza ubu Afurika y’Uburasirazuba irekere ibitaramo n’ibirori binini u Rwanda, Mbega akajagari, imyanya y’icyubahiro n’iyabantu bari buhembwe twagombaga kwicaramo yari yicawemo n’abandi bantu, hafi 90% by’abantu bagombaga guhabwa ibihembo bisanze badafite aho kwicara.”
Ni ibyongeye gushimangirwa na Diamond Platinumz, watakambiye asaba Umukuru w’Igihugu wa Tanzania, Samia Suluhu ko yabubakira inzu y’imyidagaduro ya Arena kugirango bajye babasha kwakira ibirori bikomeye nka Trace Awards.
Trace Awards yari ibaye ku nshuro ya kabiri, nyuma y’iyabereye mu Rwanda mu 2023, yitabiriwe na bamwe mu bahanzi Nyarwanda barimo The Ben, Eleement Eleeh na Bruce Melody waririmbye ari kumwe na Harmonize indirimbo bakoranye yitwa ‘Zanzibar’.
Mu bandi bari bitabiriye harimo umukinnyi wa filime Alliah Cool wagombaga kuba mu batanga ibihembo ariko birangira atabitanze.