Icyamamare muri sinema zo mu Rwanda Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool n’umuhanzi Kevin Kade bari mu byamamare bya Afurika byitabiriye ubukwe bwa nyuma bw’Umunya-Tanzaniya Juma Jux na Priscilla Ajoke Ojo, umukobwa w’icyamamare muri sinema ya Nigeria, Iyabo Ojo.
Ubu bukwe bwakataraboneka bwahuje ibyamamare bya Tanzania na Nigeria bwabereye muri Superdome, Masaki, mu mujwi wa Dar es Salaam, ku wa Gatatu, tariki 28 Gicurasi 2025.
Ni umuhango wa nyuma wabanjirijwe n’indi mihango ibiri irimo ubukwe gakondo bwabereye muri Tanzania muri Gashyantare n’ubukwe gakondo bwa Nigeria ‘gakondo ya Yoruba’ bwabereye i Lagos muri Mata 2025.
Ni ubukwe bwari bwitabiriwe n’ibyamamare bikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, birimo umuhanzi Diamond Platnumz, Zuchu n’umukinnyi wa filime Irene Uwoya bo muri Tanzania, Bahati na Diana Marua bo muri Kenya, umunyamakuru Mzazi Willy Tuva, abakinnyi ba filime bo muri Nigeria barimo Funke Akidele n’abandi benshi.
Hari kandi n’Abanyarwanda bitabiriye ubu bukwe barimo Alliah Cool usanzwe ari inshuti ya hafi ya Juma Jux, n’umuhanzi Kevin Kade, ndetse bagaragaye bari kumwe n’abamwe mu byamamare byari biri muri ubu bukwe.
Muri ibi birori Juma Jux yaje gusaba abashyitsi kumuherekeza hanze kubereka impano ntoya yageneye umugeni we. Iyo mpano yari imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover nshya. Priscilla nawe mu byishimo byinshi yinjiramo maze imbaga y’abantu bafata amashusho.
Juma Jux na Priscilla bakoze ubukwe nyuma y’igihe kitagera mu mwaka bakundana, nyuma y’uko bahuriye mu Rwanda mu mwaka wa 2023, ubwo bose bari bitabiriye imikino ya nyuma ya Basketball African Legaue ya 2023.
Juma Jux mu minsi ishize yatangaje ko yifuzaga gukorera ubukwe no mu Rwanda nk’ahantu yishimira ko yahuriye n’umukobwa yihebeye, ariko ntibyakunda bitewe nuko umugore we Priscilla yari ananiwe.