sangiza abandi

Amakipe yakomanyirijwe kugera ku kibuga: Agatotsi mu mubano wa Skol na Rayon Sports

sangiza abandi

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Skol rwafunze Ikibuga cy’Imyitozo kiri mu Nzove cyakoreshwaga n’amakipe ya Rayon Sports y’abagabo n’abagore.

Skol yandikiye Rayon Sports iyimenyesha ko yafunze “Skol Stadium” kubera ubuyobozi bw’iyi kipe butubahirije ibikubiye mu masezerano hagati y’impande zombi.

Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu, Rayon Sports y’Abagore ikora imyitozo mu gihe basaza babo bagombaga gukora ku mugoroba, ariko yose ntiyabaye.

Umunota wamenye ko amasezerano Rayon Sports yishe ajyanye n’imikoranire n’umufatanyabikorwa utanga serivisi z’imikino y’amahirwe.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “Rayon yemerewe gukorana n’undi mufatanyabikorwa gusa ari uko Skol yabanje kubisabwa.’’

Amakuru agaragaza ko ibi Rayon Sports yabirenzeho bituma havuka urunturuntu hagati yayo n’ubuyobozi bwa Skol.

Abakinnyi ba Rayon Sports na bo bamenyeshejwe ko nta myitozo ihari binyuze mu butumwa bahawe na Team Manager wa Gikundiro, Mujyanama Fidèle, mu rubuga bahuriramo rwa WhatsApp.

Mujyanama yavuze ko imyitozo nta yihari kubera Skol Stadium ifunze ndetse gahunda y’aho imyitozo izabera ku wa Kane bazayimenyeshwa.

Rayon Sports iri kwitegura umukino w’umunsi wa 18 izakirwamo na Amagaju FC ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Gashyantare 2025, uzabera kuri Stade ya Huye.

Muri Nyakanga 2022 ni bwo Ikipe ya Rayon Sports yongereye amasezerano y’imikoranire n’Uruganda rwenga Inzoga rwa Skol mu gihe cy’imyaka itatu, afite agaciro k’arenga miliyari 1 Frw.

Ni amasezerano yagombaga kurangira nibura mu 2026 hagamijwe gukomeza gufasha Rayon Sports kuba igihangange mu Rwanda. Icyo gihe byavuzwe ko Rayon Sports izahabwa nibura miliyoni 800 Frw, andi agashyira mu bikoresho bitandukanye.

Skol Stadium yo yuzuye itwaye miliyoni 500 Frw yatashywe mu Ukuboza 2022, nyuma yo kuvugururwa no gushyirwamo ubwatsi bw’ubukorano.

Iki kibuga gifite metero 90 kuri 60 cyatangiye kubakwa mu ntangiriro z’Ukwakira 2022, na Sosiyete y’Abanya-Turukiya bubatse ibibuga by’amakipe y’iwabo nka Fenerbahçe, Trabzonspor n’ibindi, kiri mu Kagari ka Nzove, Umurenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Rayon Sports y’Abagabo igikoreraho imyitozo mu gihe iy’Abagore inahakirira imikino y’amarushanwa n’iya gicuti cyane ko kiri ku bipimo by’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA.

Custom comment form