sangiza abandi

Amakipe y’inkorokoro agiye guhatanira Igikombe cy’Intwari cya 2025

sangiza abandi

Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago rifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) byatangaje amakipe azahatana mu irushanwa ryo guhatanira Igikombe cy’Intwari 2025 mu Bagabo n’Abagore.

Mu Bagabo, amakipe ya AS Kigali, Police FC, APR FC na Rayon Sports ni yo yahurijwe mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Intwari, izatangira tariki 28 Mutarama 2025.

Mu Bagore, iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe abiri ari yo Rayon Sports WFC na Indangamirwa WFC.

Biteganyijwe ko mu Cyiciro cy’Abagabo, imikino ya ½ izakinirwa kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa 28 Mutarama 2025.

Amakipe yahujwe bigendanye n’uko akurikirana ku rutonde rwa Shampiyona ya 2024/2025 aho Rayon Sports iruyoboye nyuma y’imikino 15 imaze gukinwa izacakirana na Police FC ya kane.

Mu wundi mukino, APR FC ya kabiri izacakirana na AS Kigali iri ku mwanya wa gatatu.

Amakipe azatsinda iyi mikino ni yo azahurira ku mukino wa nyuma uzakinwa ku wa 1 Gashyantare 2025, ubwo hazaba hizihizwa Umunsi w’Intwari ku rwego rw’Igihugu.

Umukino wa nyuma mu Bagabo uzabanzirizwa n’uwa bashiki babo uzahuza Rayon Sports WFC na Indangamirwa WFC.

Aho imikino ya nyuma izabera ntiharatangazwa ariko amahirwe menshi ni uko ishobora kujyanwa muri Stade Amahoro, yakira abafana ibihumbi 45 bicaye neza.

Irushanwa ry’Intwari rigiye gukinwa mu gihe amakipe yitegura imikino yo kwishyura ya Rwanda Premier League izatangira ku wa 8 Werurwe 2025.

Mu mwaka ushize, Irushanwa ry’Intwari ryegukanywe na Police FC nyuma yo gutsinda APR FC ibitego 2-1.

Custom comment form