U Rwanda rugiye kwakira amarushanwa mpuzamahanga ya Tennis, ‘ATP Challenger 75 na ATP Challenger 100’, ndetse byamaze kwemezwa ko rizitabirwa n’abakinnyi 70 baturutse hirya no hino ku Isi basanzwe bazobereye muri uyu mukino.
Ni amarushanwa ari mu byiciro bibiri, azakinwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri, aho ATP Challenger 75 izaba kuva tariki ya 24 Gashyantare – 2 Werurwe 2025, mu gihe igice cya kabiri cya ATP Challenger 100 kizaba kuva tariki ya 4-9 Werurwe 2025.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, agaragaza ko kwakira iri rushanwa ari inzira yo kuzamura impano z’abana b’Abanyarwanda.
Ati ” Intego ni ukugirango aya marushanwa abe inzira y’umwuga wa Tennis ku bana bab’Abanyarwanda, mu gihe bakomeje kugira uruhare mu kuzamura urusobe rw’ibidukikije mu Rwanda.”
Umuyobozi w’aya marushanwa, Arzel Mevellec, yagaragaje ko bagiriye icyizere u Rwanda, nyuma y’uko rwitwaye neza mu kwakira ATP Challenger 50, akaba ariyo mpamvu bahawe no kwakira irushwanwa ryisumbuyeho.
U Rwanda nicyo gihugu cya mbere cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara kigiye kwakira iri rushanwa, rifite agaciro kabarirwa mu bihumbi $175, asaga miliyoni 240 Frw.
Abakinnyi bazitabira iri rushanwa baza bahatanira gushaka amanota yo kugera mu bakinnyi 100 ba mbere no gukina amarushanwa ya ATP Tour na ‘Grand Slam’.