Kuri uyu wa Gatatu, habaye tombola y’uburyo ibihugu bizaba bigabanyije mu matsinda muri Shampiyona Nyafurika ihuza abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024) izabera muri Uganda, Tanzania na Kenya muri Kanama 2025, muri byo ntiharimo u Rwanda.
Tombola y’uko amatsinda ateye yabereye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Mutarama 2025.
Iri rushanwa ryagombaga kuba ku wa 1-28 Gashyantare 2025, ryimurirwa muri Kanama 2025, ku matariki ataratangazwa.
Ibihugu 19 ni byo bizaryitabira, muri byo 17 byamaze kuboneka, hasigaye ibindi bibiri biziyongeraho.
U Rwanda rwavugwaga mu bihugu bishobora kubona itike yo gukomeza ariko Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika, CAF, yatangaje ko imyanya ibiri isigaye izahatanirwa na Algérie, Ibirwa bya Comores, Misiri, Gambia, Afurika y’Epfo na Gabon.
Amavubi yasezereye Sudani y’Epfo nyuma yo kunganya ibitego 4-4, agakomeza ku gitego cyo hanze, byatumye yigirira icyizere cy’uko ashobora kuba mu makipe abiri azasimbura Libya na Algérie byari byikuye mu irushanwa.
CHAN 2024, izabera mu bihugu bitatu aribyo Kenya, Uganda na Tanzania, ibi bihugu byose byashyizwe mu matsinda atatu abanza naho Senegal yatwaye CHAN iheruka ishyirwa mu itsinda D.
Iri rushanwa ryari riteganyijwe hagati ya tariki 1-28 Gashyantare ryimuriwe nyuma y’amezi atandatu aho rizaba muri Kanama 2025, ku mpamvu z’uko hari ibikorwaremezo bizakoreshwa bitaratungana birimo ibibuga byo gukiniraho na za hoteli.
CHAN igiye gukinwa ku nshuro ya munani, iheruka kuba mu 2023 yegukanwe na Sénégal itsinze Algérie penaliti 5-4 nyuma yo kunganya 0-0.