sangiza abandi

Amavubi yananiwe kwikura imbere ya Lesotho mu rugendo rwerekeza mu Gikombe cy’Isi

sangiza abandi

Ikipe y’Igihugu “Amavubi” yanganyije na Lesotho igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa gatandatu w’itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Uyu mukino wabereye muri Stade Amahoro kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 26 Werurwe 2025, wari utegerejwe n’Abanyarwanda benshi bizeraga ko ubamara agahinda batewe no gutsindwa na Nigeria mu mpera z’icyumweru gishize.

Amavubi ni yo yatangiranye imbaraga ashaka igitego ariko amashoti aremereye yatewe n’abarimo Kwizera Jojea na Hakim Sahabo mu izamu rya Lesotho ntiyashoboye kurenga ku munyezamu wayo.

Igice cya mbere cyongewe umunota umwe, gusa umukino urangira u Rwanda na Lesotho bikinganya ubusa ku busa, gusa Amavubi yagaragazaga imbaraga mu gushaka uburyo yatsinda umukino wa Lesotho.

Mu gice cya kabiri u Rwanda rwagarukanye imbaraga zahise zitanga igitego cya mbere cy’u Rwanda ku munota wa 57, cyatsinzwe na Kwizera Jojea nyuma yo kureoba Umunyezamu wa Lesotho.

Abakinnyi ba Lesotho bahise bakanguka bashakisha uburyo bakishyura Amavubi, ndetse ku munota wa 81, Neo MoChachane yatsinze igitego, nyuma y’ishoti riremereye yateye mu izamu rya Ntwari Fiacre.

Nyuma y’uko Lesotho yishyuye, Amavubi yakomeje kugerageza kureba ko yabona intsinzi, ariko amahirwe yabonywe n’abarimo Mugisha Gilbert ‘Barafinda’ ntacyo yabyaye.

Kunganya uyu mukino byasize u Rwanda ku mwanya wa kabiri, n’amanota umunani, runganya na Benin ya gatatu yatsinzwe ibitego 2-0 na Afurika y’Epfo iyoboye itsinda n’amanota 13.

Imikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026 izakomeza muri Nzeri 2025 aho u Rwanda ruzakirwa na Nigeria na Zimbabwe.

Custom comment form