sangiza abandi

Amavubi yashyizwe mu makipe azitabira irushanwa rya ‘Mapinduzi Cup’ muri Zanzibar

sangiza abandi

Ikipe y’Igihugu y’Amavubi yatumiwe mw’irushanwa ryashyizweho na Federasiyo ya Ruhago muri Zanzibar, ryitwa ‘Mapinduzi Cup’, izaba guhera tariki ya 3-13 Mutarama 2024.

Abategura iri rushanwa batumiye amakipe y’ibihugu mu rwego rwo gufasha Tanzania, Uganda na Kenya kwakira shampiyona Nyafurika y’Abakina imbere mu bihugu, CHAN 2024.

Ubuyobozi bwa FERWAFA bwemeje aya makuru, nk’uko bitangazwa na IGIHE, yongeraho ko bari bategereje kumenya niba CAF yemeza burundu ko u Rwanda ruzitabira CHAN 2024, kugira bibwirwe umutoza agene niba Amavubi azitabira iri rushanwa.

Ukurikije ingengabihe y’imikino y’iri rushanwa bishobora kuzatuma Shampiyona yo mu Rwanda yongera gusubikwa, cyane ko n’irushanwa rya CHAN ritari ryateganyijwe.

Custom comment form