Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatomboye kuzakina na Djibouti mw’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’imikino ya Shampiyona Nyafurika ihuza amakipe y’ibihugu y’abakinnyi bakina imbere muri za Shampiyona zabo (CHAN 2024) izabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.
Ni tombola yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Ukwakira 2024 ibera ku biro bikuru by’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Afurika, CAF, i Cairo mu Misiri.
Amavubi yisanze agomba kuzakina na Djibouti mu ijonjora ry’ibanze aho ikipe izakomeza izahura n’izakomeza hagati ya Sudani y’Epfo na Kenya mu ijonjora rya kabiri.
Muri iyi mikino yo gushaka itike ya CHAN 2024, amakipe y’ibihugu yatomboranye bigendanye n’agace aherereyemo aho buri gace kazatanga amakipe atatu azagahagararira usibye agace ka Afurika y’Iburasirazaba ko kazatanga amakipe ane.
Biteganyijwe ko imikino yo mw’ijonjora ry’ibanze izakinwa hagati ya tariki ya 25-27 Ukwakira na tariki ya 1-3 Ugushyingo naho iyo mw’ijonjora rya kabiri ikaba hagati ya tariki ya 20-22 na 27-29 Ukuboza 2024.