sangiza abandi

Amavuriro yo mu Rwanda agiye guhabwa umuti mushya wa Malariya

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangaje ko mu gihe cy’amezi abiri, hazatangira gutangwa imiti mishya ya Malariya yunganira iyari isanzwe kubera ubwiyongere bw’iyi ndwara bukomeje kugaragara mu Rwanda.

Ubushakashatsi bwakozwe na RBC bwagaragaje ko muri Mutarama uyu mwaka hagaragaye abarwayi ba Malariya bagera ku bihumbi 83, muri bo abagera ku bihumbi 70 ni abo mu turere 15, ni mu gihe utuza imbere y’utundi ari Kicukiro na Gasabo.

Muri aba barwayi kandi abagera kuri 285 barwaye Malariya y’igikato, irangwa no kwiyongera ku dukoko dutera malariya mu maraso, kugabanuka gukabije kw’amaraso mu mubiri, kwangirika kw’ingingo z’umubiri zirimo umwijima, impyiko n’ibindi.

RBC ivuga ko ubushakashatsi bwakozwe mu bigo nderabuzima bwagaragaje ko 80% barwaye bagafata umuti usanzwe wa Quartem aribo gusa bakira neza, akaba ariyo mpamvu hafashwe gahunda yo guha abaturage imiti mishya ya Malaria.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Malariya mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr. Aimable Mbituyumuremyi, yabwiye RBA kudafata imiti neza ya Malariya biba intandaro yo kwihinduranya kwayo, bigatuma umuti wari usanzwe utayivura neza.

Ati” Harigihe (imiti) baba bayisaranganyije, iyo yari kunywa iminsi itatu akayinywa umunsi umwe, bigatuma twa dukoko turi muri we tudashiramo burundu ahubwo tukagira ubudahangarwa ku muti.”

Akomeza avuga ko iyo umuntu wagize ubudahangarwa ku muti wa Malariya arumwe n’umubu ugatwara utwo dukoko, ukaba waruma undi muntu, bimugiraho ingaruka zo kuba yafata imiti ntimukize.

Ati” Ariko wa muntu ufite ka gakoko kagize ubudahangarwa ku muti, ashobora kugira ibyago akarumwa n’umubu ukamuvanamo twa dukoko twamaze kugira bwa budahangarwa, byumvikane ko wa mubu utwaye twa dukoko undi muntu umubu uzaruma uzamushyiramo twa dukoko twagize ubudahangarwa, bivuga ko wa muntu urumwe n’umubu bwa kabiri nta ruhare yagize mu kunywa imiti nabi.”

Mu ntangiriro za Mutarama 2025, Minisiteri y’Ubuzima yaburiye abantu gukaza ingamba zo kwirinda Malariya kuko imibu iyitera ikomeje kwiyongera, kugira ubudahangarwa ku miti, no kuba iruma abantu bataragera mu nzu, iteye umuti.

Custom comment form