Ambasaderi Festus Bizimana yashyikirije Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Diakhar Faye, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo Gihugu.
Perezida Faye yakiriye Ambasaderi Festus Bizimana ku wa Kane, tariki ya 8 Gicurasi 2025, mu Murwa Mukuru wa Dakar muri Sénégal.
Nyuma yo gutanga impapuro zimuha ububasha bwo guhagararira u Rwanda muri iki gihugu, Amb. Bizimana Festus, yagejeje kuri Perezida Diomaye Faye, ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame, bushimangira ubushake n’umuhate w’u Rwanda mu kongerera imbaraga umubano mwiza mu bya dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.
U Rwanda na Sénégal ni ibihugu bifitanye umubano wihariye ushingiye ku masezerano y’imikoranire guhera mu 1975. Mu 2006 ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubutwererane, ndetse mu 2016 hashyirwaho Komisiyo ishinzwe kugenzura umubano w’impande zombi.
Uretse ibi kandi u Rwanda na Sénégal bifitanye amasezerano mu bwikorezi ku buryo indege za Sosiyete ya RwandAir zikorera ingendo i Dakar, Cotonou, Abidjan, Douala n’ahandi, kuva mu 2017.
Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal yafunguwe mu 2011. Mu 2021, iyi Ambasade yizihije isabukuru y’imyaka 10 yari imaze itangiye ibikorwa byayo.
Mu 2024 ubwo Perezida Faye yari amaze gutorerwa kuyobora Sénégal, Perezida Kagame yamwijeje gukomeza guharanira ko umubano w’ibihugu byombi uba mwiza.
Muri Gicurasi uwo mwaka, Perezida Kagame yasuye Sénégal aganira na Perezida Faye.
Muri Kamena 2024, abakuru b’ibihugu bongeye guhurira mu Bufaransa, na bwo bagirana ibiganiro.
Kuva ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC byatangira Perezida Faye ari mu bagiye bagirana ibiganiro na Perezida Kagame bigamije kureba intambwe imaze guterwa mu kugarura amahoro n’umutekano mu Karere.
Muri Werurwe 2025, Abakuru b’ibihugu bagiranye ibiganiro kuri telefoni, muri Mata Perezida Faye amwoherereza ubutumwa bwazanywe na Minisitiri ushinzwe Kwishyira hamwe kwa Afurika n’Ububanyi n’Amahanga, Yassine Fall.

