sangiza abandi

Amb. François Nkulikiyimfura yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Bwami bwa Espagne

sangiza abandi

Ambasaderi François Nkulikiyimfura yashyikirije umwami wa Espagne, Felipe VI, impapuro zimwemerera guhagararira inyungu z’u Rwanda muri iki gihugu.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatatu, tariki ya 24 Gashyantare 2025. aho Ambasaderi François Nkulikiyimfura yashyikirije izi mpapuro umwami Felipe VI, mu nzu y’Ubwami ya Espagne.

Aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi n’amahirwe y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Espagne ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano wibanda mu mikoranire mu mishinga itandukanye irimo ubuhinzi, uburezi mu mashuri makuru ndetse n’ubufatanye mu bya Dipolomasi.

Mu Kwakira 2023, Perezida Kagame yakiriye Abambasaderi bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda barimo uwa Espagne, Jorge Moragas Sanchez, ndetse icyo gihe yatangaje ko igihugu cye kizatanga inkunga yagera muri miliyari 22 Frw, azifashishwa mu mishinga yo kuhira mu Karere ka Kayonza.

Ambasaderi François Nkulikiyimfura yari asanzwe ahagarariye u Rwanda mu Butaliyani, muri Monaco, muri Portugal, ndetse no mu Bufaranse, akaba yongeyeho Ubwami bwa Espange.

Custom comment form

Amakuru Aheruka