Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Emmanuel Hategeka, yasuye Ikipe ya APR BBC mu rwego kubereka ko bashyigikiwe ndetse abifuriza intsinzi mbere y’uko batangira imikino ya nyuma ya Basketball Africa League (BAL), iteganyijwe kuva ku wa Gatanu tariki ya 6 kugeza ku wa 14 Kamena 2025.
Amb. Hategeka yasuye APR BBC, ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 4 Kamena 2025, aho yahuye n’abakinnyi ndetse n’abatoza b’iyi kipe abahamiriza ko Abanyarwanda bose babari inyuma.
Yagize ati “Ntimwibagirwe ko muhagarariye u Rwanda. Abanyarwanda bose babari inyuma kandi barabashyigikiye. Mufite ubushobozi bwo kwitwara neza.”
APR BBC ihagarariye u Rwanda muri BAL 2025, izahura n’Ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola, ari na yo ibitse igikombe cy’iri rushanwa cya 2024, mu mukino wo gutondeka amakipe ‘seeding game’ uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Kamena 2025.
Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe umunani ari yo APR BBC (Rwanda), Al Ahli Tripoli (Libya), Al Ittihad Alexandria (Misiri), KPA/Kriol Stars (Cap-Vert), FUS Rabat (Maroc), US Monastir (Tunisia), Rivers Hoopers (Nigeria) na Petro de Luanda (Angola).
Nyuma y’imikino yo gutondeka amakipe, hazakurikira iya ¼ aho ikipe ya mbere izahura n’iya munani, iya kabiri n’iya karindwi, iya gatatu n’iya gatandatu mu gihe iya kane izahura n’iya gatanu. Amakipe ane azatsinda azakomeza muri ½, kugeza hamenyekanye itwara igikombe mu nshuro ya gatanu y’iri rushanwa.



