Ambasaderi Igor Marara Kayinamura yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kuwait, Abdullah Ali Al-Yahya, impapuro zimwemerera guhagararirayo inyungu z’u Rwanda.
Ni umuhango wabaye ku wa Gatatu, tariki ya 22 Mutarama 2025. Amb. Kayinamura yijeje ko ibihugu byombi bizakomeza kunoza umubano bisanzwe bifitanye.
Kuwait ni igihugu gifite ubuso buto gituwe n’abaturage batageze muri miliyoni eshanu, barimo bitatu bya Kane batahakomoka, giherereye mu Burengerazuba bwa Aziya, gihana imbibi na Iraq na Saudi Arabia.
U Rwanda na Kuwait bifitanye umubano umaze igihe kirenga imyaka 45, aho iki gihugu gifasha u Rwanda mu bijyanye no kubaka ibikorwaremezo, uburezi, ubuvuzi n’ibindi.
Mu 2015, Ikigega cya Kuwait gishinzwe Iterambere ry’Ubukungu bw’Abarabu, KFAED, cyahaye u Rwanda miliyoni 15 z’amadolari yo kubaka umuhanda Nyagatare-Rukomo, mu Ntara y’Iburasirazuba.
Mu 2019 ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano yo gutwara ibintu n’abantu mu kirere.
Ambasaderi Kayinamura ugiye guhagararira u Rwanda muri Kuwait asanzwe ahagarariye u Rwanda muri Qatar kuva mu 2022, akaba ari naho hari icyicaro cye.