sangiza abandi

Amb. Mukantabana yijeje ko umubano w’u Rwanda na Amerika uzakomeza kwaguka

sangiza abandi

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Donald Trump ndetse ashimangira ko ibihugu byombi byiteguye gukomeza guteza imbere umubano.

Ambasaderi Mukantabana yanyujije ubutumwa ku rubuga rwe rwa X, avuga ko yishimiye kwitabira irahira rya Perezida Donald Trump na Visi Perezida, David Vance. Yongeyeho ko u Rwanda ruzakomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Uyu muhango wabaye ku wa Mbere, tariki ya 20 Mutarama 2025, muri Leta ya Washington D.C.

Donald Trump yabaye Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gutsinda amatora yari ahanganyemo na Kamara Harris wo mu Ishyaka ry’Aba-Democrates.

Si ubwa mbere Trump abaye perezida w’iki gihugu, kuko yabaye Perezida wa 45 wa Amerika muri 2017- 2021, asimburwa kuri uyu mwanya na Joe Biden ucyuye igihe.

Umuhango w’irahira rya Perezida Trump witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo bamwe mu bayoboye Amerika nka Barack Obama, George Wallet, Bill Clinton, n’abandi bafite amazina akomeye nka Senateri Ron Johnson na Elon Musk.

Mu ijambo Trump yagejeje ku bitabiriye irahira rye, yavuze ko Amerika yinjiye mu myaka y’ibyiza n’ibisubizo.

Yagize ati “Kuva ubu Amerika izongera gutera imbere no kubahwa ku Isi yose, tuzaba icyitegererezo cy’ibihugu ku Isi, ariko ntituzemera ko abantu bakomeza kutwungukiramo. Buri munsi uzaranga ubuyobozi bwa Trump, nzashyira Amerika imbere.”

Irahira rya Perezida Trump ryabereye mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko, Capitol, kubera ikibazo cy’ubukonje buri i Washington, mu gihe abagera ku bihumbi 20 bawukurikiranye bari muri Capital One Arena.

Custom comment form