Ambasaderi James Ngango yahuye n’igikomangoma cya Liechtenstein, Alois amugezaho impapuro zimwemerera gutangira inshingano zo guhagararira u Rwanda mu Bwami bwa Liechtenstein.
Ni igikorwa cyabaye ku wa gatanu tariki ya 26 Ukwakira 2024, aho Ambasaderi Ngango yaboneyeho kumugezaho ubutumwa bwa Perezida Kagame, bugaruka ku mubano mwiza w’ibihugu byombi mu bijyanye na dipolomasi, ashimangira ubushake bwo gukomeza kuwuteza imbere.
Ambasaderi Ngango yabanje guhura n’Umuyobozi Mukuru wa Porotokole Elena Klein wari uhagarariye Madamu Dominique Hasler, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Uburezi, na Siporo, amushyikiriza kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda.
Aba bombi bari baganiriye ku gukomeza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zirimo umuco n’ubukerarugendo, ishoramari, serivisi z’imari, n’uburezi.
Ambasaderi Ngango amaze kugeza impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Busuwisi na Liechtenstein, ndetse biteganyijwe ko mu minsi iri mbere azagera muri Otirishiya, Siloveniya, ndetse na Vatikani. Ibi bihugu byose azabibamo Ambasaderi.