sangiza abandi

Amb. Rwamucyo yashyikirije Perezida Ruto impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Kenya

sangiza abandi

Kuri uyu wa Gatatu, Ambasaderi Ernest Rwamucyo, wemejwe nka Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Kenya, yashyikirije Perezida William Ruto wa Kenya, inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Kenya.

N igikorwa cyabereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu wa Kenya, ubwo yashyikirizaga impapuro perezida yamugejejeho nicyo azibandaho mugihe akiri kuri iyo ntebe.

Amb. Rwamucyo yagize ati, “Nzibanda ku guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu, uburezi, n’umuco hagati y’u Rwanda na Kenya.”

igihugu cya Kenya kibarizwa mu bihugu by’abafatanyabikorwa b’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye.

Ambasaderi Rwamucyo asanga uguhana ibitekerezo n’amahirwe bizakomeza kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.

U rwanda na Kenya nibihugu bibana mu karerekamwe ka afurika y iburasiraziba, nibihugu bisazwe bifitanye imikoranire mu bintu bitandukanye bifutiye ibihugu byombi akamaro.

Custom comment form

Amakuru Aheruka