Angola yemeje ko ibiganiro hagati y’intumwa ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iya M23 bizatangira kubera i Luanda, tariki ya 18 Werurwe 2025.
Ni itangazo ibiro bya Perezida wa Angola, João Lourenço bashyize hanze kuri uyu wa gatatu, tariki ya 12 Werurwe, rivuga ko ari ibiganiro bizaba bigamije gushakira amahoro n’umutekano Uburasirazuba bwa RDC.
Aya matariki yatangajwe nyuma y’umunsi umwe Perezida Felix Tshisekedi agiriye uruzinduko rugufi muri Angola, rwafatiwemo umwanzuro w’ibiganiro hagati ya RDC na M23, hagamijwe gushaka igisubizo cy’umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ibi biganiro bizabera i Luanda kuva ku wa 18 Werurwe 2025, biyobowe na Angola n’ubundi yari isanzwe ari umuhuza w’u Rwanda na RDC mu biganiro bigamije kugarura umwuka mwiza hagati y’impande zombi.
Ibiganiro bya politike bigizwemo uruhare n’impande zose bireba bigaragazwa nk’umuti w’ibibazo by’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo, nk’uko byagarutsweho mu nama yahuje EAC na SADC ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.