Perezida Paul Kagame, yitabiriye umukino wahuje APR BBC nāikipe ya Al Ahli Tripoli yo muri Libya, mu rugendo rwo gushaka itike yāimikino ya nyuma ya Basketball Africa League (BAL).
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 24 Gicurasi 2025, wari uwa gatanu mu yo mu Itsinda rya Nile Conference, mu mikino yo gushaka itike yāimikino ya nyuma ya (BAL) igiye kuba ku nshuro ya gatanu, muri Afurika yāEpfo.
Ni umukino APR bBC yagerageje gukina neza, cyane ko yari imbere yāibihumbi byāabafana barimo nāUmukuru wāIgihugu, gusa umukino waje kurangira bidatagenze neza kuri APR BBC.
Mu minota ya nyuma yāumukino, wari ugeze ahakomeye, abakinnyi barimo Obadiah Noel wa APR BBC nāumunyamerika Jaylen Adams wa Al Ahli Tripoli bahanganiye amanota birangira iyi kipe yo muri Libya itsinze ibitego 106-104 APR BBC.
Iyi ntsinzi yahise ihesha ikipe yaĀ Ā Al Ahli Tripoli yo muri Libya itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma ya BAL 2025, izabera muri Afurika yāEpfo.Ā





