sangiza abandi

APR FC mu ihurizo! Ishobora gutakaza inkingi z’ubwugarizi bwa yo

sangiza abandi

Abakinnyi babiri bakina mu mutima w’ubwugarizi muri APR FC, Niyigena Clement ndetse na Nshimiyimana Yunusu bashobora gutandukana n’iyi kipe.

Aba bakinnyi bombi basigaye ari bo mahitamo ya mbere y’umutoza Darko Novic, bari ku mwaka wa bo wa mbere mu myaka ibiri y’amasezerano bongereye muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

UMUNOTA wamenye amakuru ko bombi bamaze kubengukwa n’amakipe yo hanze y’u Rwanda bashobora umwaka w’imikino wa 2025-26 kutazawukina muri APR FC.

Mu minsi ishize nibwo haje amakuru y’uko Niyigena Clement ashobora kwerekeza muri Pyramids FC yo mu Misiri ndetse ibiganiro bigeze kure.

Icyo gihe Clement agaruka kuri ayo makuru yagize ati “ni ikintu cyiza kuko benshi baba bufuza kugera kure hashoboka, biramutse ari ko kuri byanshimisha reka ntegereze.”

Amakuru avuva ko no muri APR FC batangiye gutekereza uko babaho badafite uyu mukinnyi kuko kumugumana mu mwaka w’imikino utaha bigoye.

Undi ni Nshimiyimana Yunusu bakinana mu mutima w’ubwugarizi aho bivugwa ko abifashijwemo n’umutoza w’ikipe y’igihugu Adel Amrouche na we yabonye ikipe hanze y’u Rwanda agomba gusohoka.

Kuri ubu APR FC irimo gushaka uburyo yasimbuza aba bakinnyi aho ku rutonde harimo abakinnyi babiri bakina mu ikipe ya Mukura VS, Rushema Chris na Ishimwe Abdul.

Custom comment form

Amakuru Aheruka