Tariki ya 4 Gicurasi 2025, hategerejwe umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uzahuza APR FC na Rayon Sports, ikipe izawegukana izahita ikomeza muri CAF Confederation Cup.
Imikino ya 1/2 yabaye ku wa gatatu, tariki ya 1 Gicurasi 2025, yasize APR FC isezereye Kiyovu Sports nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0, ni mu gihe Rayon Sports nayo yasezereye Mukura FC iyitsinze 1-0.
Usibye kuba APR FC na Rayon Sports zizahurira mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, aya makipe ninayo ahanganiye igikombe cya Shampiyona y’imbere mu gihugu, Rwanda Premier League.
Hagati y’aya makipe abiri izegukana Shampiyona izahagararira u Rwanda mu mikino ikinwa n’amakipe yegukanye ibikombe bya Shampiyona mu bihugu byayo, CAF Champions League.
Hagati ya APR FC na Rayon Sports ikipe imwe n’iyegukana ibikombe byombi, izaba iya kabiri izahita ibona amahirwe yo gukomeza muri CAF Confederation Cup.
Aya makipe yombi yaherukaga guserukira u Rwanda mu marushanwa yo hanze y’igihugu mu 2023, ubwo APR FC yari iri gukina CAF Champions League, mu gihe Rayon Sports yo yari iri gukina CAF Confederation Cup.
Kugeza ubu Shampiyona y’u Rwanda itegereje umunsi wayo wa 26 uzakinwa tariki ya 7-8 Gicurasi, Amakipe azaba yahuye ni APR FC izakina na Marine FC, ku munsi ukurikiyeho Rayon Sports igahura na Rutsiro FC.