sangiza abandi

Ariel Wayz agiye kumurika album ya mbere yise “Hear To Stay”

sangiza abandi

Umuhanzikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Ariel Wayz ageze kure imyiteguro yo kumurika album ye ya mbere yise “Hear to stay’’.

Iyi album izaba igizwe n’indirimbo 12, izajya hanze ku mugaragaro ku wa 8 Werurwe 2025, ku munsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore.

“Hear to stay’’ ni album ikubiyemo urugendo rw’imyaka ine Ariel Wayz amaze mu muziki, ibihe byiza yawugiriyemo ndetse n’ingorane yahuriyemo na zo.

Mu butumwa bwe, Ariel Wayz yatangaje ko “Hear to stay irenze kuba album y’indirimbo, ni ubuzima bwanjye mu muziki.’’

Indirimbo ziri kuri album ya Ariel Wayz zikubiyemo ubutumwa bw’urukundo, ubudaheranwa n’ingorane abari n’abategarugori banyuramo mu muziki.

Izi ndirimbo zumvikanaho umwimerere wa Ariel Wayz binyuze mu myandikire ye inoze irimo ibarankuru, iherekejwe n’ijwi rinyura amatwi y’uryumva, rigakurura amarangamutima ye.

Yakomeje ati “Iyi album ivuga ku rugendo rwanjye, gukura kwanjye, intambara nahuye na zo n’uko nihebeye umuziki. Nifuza ko abakunzi banjye bazatega amatwi indirimbo ziyiriho kuko bizatuma bumva neza impamvu ndi mu muziki by’iteka.’’

Ariel Wayz yavuze ko yahisemo “Hear to Stay” nk’izina rya album kuko yashakaga guha agaciro urukundo abahanzi berekwa n’abakunzi babo.

Ati “Nashakaga gutera ibuye rimwe nkica inyoni ebyiri. Izina uryumvise wariha ibisobanuro bibiri birimo icya mbere cy’uko abakunzi b’umuziki bakwiye kuwumva ukabagumamo. Icya kabiri ni uko urwo rukundo rutuma tuguma mu muziki.’’

Ibyo wamenya kuri Ariel Wayz

Uwayezu Ariel, ukoresha amazina ya Ariel Wayz mu muziki, afite imyaka 22. Yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba afite imyaka ine.

Mu kwagura impano ye, mu 2016 Ariel Wayz yagiye kwiga umuziki mu Ishuri ry’u Rwanda ry’Umuziki ryahoze ku Nyundo.

Agisoza amasomo ya muzika, yaririmbye mu Itsinda Symphony Band mbere y’uko atangira urugendo nk’umuhanzi wigenga mu ntangiriro za 2019.

Ariel Wayz yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Away’ yakoranye na Juno Kizigenza, ‘You Should Know’, ‘Wowe Gusa’, ‘Good Luck’, ‘Katira’ yakoranye na Butera Knowless. Indirimbo aheruka gusohora yayise ‘Made for you’ yayikoze nk’impano yageneye abakundana.

Kuva atangiye umuziki, Ariel Wayz amaze gushyira hanze EP ebyiri zirimo Love & Lust yasohotse ku wa 10 Ukuboza 2021 ndetse na TTS (Touch The Sky) yo muri Nzeri 2022.

Custom comment form