Umuhanzi Ariel Wayz witegura kumurika album ye ya mbere yise ‘Hear to Stay’ yakomoje ku mbogamizi yahuriye na zo mu muziki amazemo imyaka ine, anagaragaza ko yifuza kuzasiga umuhanzikazi yarateye intambwe ifatika mu kwagura inganzo ye.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Werurwe 2025, cyagarutse ku ho imyiteguro yo kumurika album igeze.
Album ya Ariel Wayz izamurikwa mu gitaramo giteganyijwe kuba ku wa Gatanu, tariki ya 8 Werurwe 2025. Izamurikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho kugira ngo umuntu yemererwe kwinjira muri link yo gukurikira igitaramo, azishyura 1000 Frw.
Muri iki kiganiro, Ariel Wayz yavuze ko album ye igizwe n’indirimbo 12, zirimo izo yakoranye n’abahanzi 3 b’Abanyarwanda barimo Kivumbi King, Kent Larkin na Angell Mutoni.
Ariel Wayz wamenyekanye cyane mu ndirimbo zakunzwe cyane nka ‘Away’ yakoranye na Juno Kizigenza, ‘You Should Know’, ‘Wowe Gusa’, ‘Good Luck’ n’izindi, yabwiye abanyamakuru ko atorohewe na gato no gutegura album, cyane ko ari n’umuhanzikazi wigenga.
Yagize ati “Ntabwo ari ibintu byari byoroshye mu gutegura iyi album kuko harimo urugendo rwanjye kuva ntangira umuziki, urukundo, ariko kuba nkora nk’umuhanzi wigenga, ntibiba byoroshye. Ni ibintu bigoye cyane.”
Avuga ko nk’umuhanzikazi udafite inzu ireberera inyungu z’umuziki we, ngo imbaraga ze zose azishyira mu gushimisha abafana ngo kuko ari bo afata nk’abaterankunga be bakuru.
Yanakomoje ku kuba impamvu bashyizeho igiciro gito, avuga ko atitaye ku kureba uko azinjiza amafaranga menshi ko ahubwo yitaye ku kuzageza ibihangano bye ku bafana benshi bashoboka.
Ariel Wayz mu gusobanura impamvu yahuje kumurika album ye n’Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore, yavuze ko ari amahirwe akomeye yo kwibutsa umugore ko ari umuntu udasanzwe.
Yagize ati “Impamvu nabihuje ni uko ari umunsi mukuru wanjye. Ni umunsi w’umugore, kuba nzaba nibarutse umwana (Album ye ya mbere) bizaba birenze. Ni umunsi wo kubibutsa ko dukomeye, ko dufite ijambo, mbese bizaba bidasanzwe kuri njye no ku bafana banjye.”
Ariel Wayz yise Album ye ‘Hear to Stay’ bisobanura ‘Umva kugirango uhagume’, yayihaye iryo zina nk’uburyo bwo gusaba abakunzi b’umuziki guha agaciro gakwiye imbaraga abahanzi bakoresha mu muziki.
Yavuze ko mu rugendo rwe rwa muzika mu myaka 4 amaze akora nk’umuhanzikazi wigenga, ‘Nize byinshi, nakoze amakosa menshi ariko igishimishije ni uko mpari kandi nifitiye icyizere cyo kuzakora byinshi birenze.”
Mu rugendo rutoroshye yanyuzemo mu muziki, Ariel Wayz avuga ko yahuye n’ibicantege byinshi birimo n’abanyamakuru bamupfobyaga bamubwira ko ntaho azigera, ariko akaba ashimishwa n’uko bitamuciye intege ngo bimubuze gukomeza guhatana.
Ariel Wayz afite intego yo kuzasiga umwana w’umukobwa ari ku rwego rudasanzwe mu muziki.
Mu mpanuro ze, Ariel Wayz yagiriye inama abari mu muziki ko mu rugendo rwabo bagomba kwirinda ‘guteshwa umutwe n’amagambo, kugendera kure ababapfushiriza igihe ubusa no kwirinda imico mibi.”
Album Ariel Wayz agiye gusohora ikurikiye EP eshatu yasohoye mu gihe amaze mu muziki, zirimo iyitwa ‘Best in Me’, ‘Touch the Sky’ n’iyitwa ‘Love & Lust’.







