Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yafunguye igitabo kigenewe kunyuzwamo ubutumwa bwo guherekeza Papa Francis ‘Livre de condoléances’, kizajya kinyuzwamo ubutumwa bw’ababyifuza bose kugeza ku munsi w’ishyingurwa rye.
Nyuma y’uko Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yitabye Imana tariki ya 21 Mata 2025, Kiliziya y’u Rwanda yahise itangiza icyunamo. Mu busanzwe Kiliziya Gatolika ivuga ko iyo Papa yitabye Imana, havuzwa inzogera mu ma Paruwasi yose imenyekanisha ko iki cyunamo cyatangiye.
Kiliziya Gatolika isaba kandi ko nyuma y’urupfu rwa Papa, Abakirisitu bakora amasengesho yihariye yo kumusabira no gukomeza Kiliziya mu bihe bigoye ndetse no gusaba ko Imana yabatoranyiriza undi Papa mushya.
Kuri uyu wa kabiri, Antoine Cardinal Kambanda, yayoboye igitambo cya Misa muri Paruwasi Cathédrale ya Saint Michel cyo gusabira Papa Francis, ndetse nyuma ya misa afungura igitabo kigenewe kunyuzwamo ubutumwa bwo kumuherekeza ‘Livre de condoléances’, cyafunguriwe ababyifuza bose kugeza ku munsi azashyingurwa.
Vatican yatangaje ko umuhango wo gushyingura Papa Francis, uzaba tariki ya 26 Mata 202, i Saa Yine z’amanywa. Kugeza ubu Abakaridinari batangiye kwerekeza i Vatican aho bagomba guhura kugirango bategure umuhango wo kumuherekeza.