Aba Ofisiye 9 b’Ingabo z’u Rwanda basoje amasomo ya Gisirikare muri Qatar, bishimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi mu kurushaho guteza imbere urwego rw’umutekano.
Ubutumwa bwatangajwe n’Ingabo z’u Rwanda ku rubuga rwa X, bwerekana ko uyu muhango wo gusoza amasomo wabaye ku wa 22 na 23 Mutarama 2025.
Ni umuhango wari ukomeye witabiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga, Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye barimo Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare rya Gako mu Rwanda, Brig Gen Franco Rutagengwa.
Abanyarwanda barangije amasomo ya Gisirikare muri Qatar, bize mu mashuri atandukanye aho bakuye ubumenyi butandukanye bwakoreshwa mu kurinda no kurwanirira igihugu.
Iki gikorwa gishimangira umubano w’u Rwanda na Qatar by’umwihariko ubufatanye mu guteza imbere urwego rw’umutekano urimo uw’Ingabo na Polisi.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, u Rwanda na Qatar byasinyanye amasezerano agamije kongerera ubumenyi Ingabo z’u Rwanda mu bijyanye n’indege.
Ingabo z’u Rwanda zisanzwe zohereza abasirikare bazo kwiyungura ubumenyi mu bijyanye no gutwara indege mu Ishuri rya Qatar Aeronautical Academy.