sangiza abandi

Batatu barwaniraga FDLR bishyikirije Leta y’u Rwanda

sangiza abandi

Abarwanyi batatu babarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa FDRL, ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishyikirije Leta y’u Rwanda.

Ni amakuru yatangajwe n’Akarere ka Rubavu, kuri uyu wa kabiri, tariki ya 7 Mutarama 2025.

Aya makuru avuga ko aba barwanyi bambukiye mu kiyaga cya Kivu bavuye Kibati muri teritwari ya Nyiragongo, bahingukira mu mudugudu wa Kigezi, akagari ka Kageshi, umurenge wa Busasamana.

Amakuru aturuka mu baturage ba Rubavu avuga ko ubwo aba barwanyi bageraga mu Rwanda, barekeje iwabo w’umwe muri bo, batumiza umukuru w’Umudugudu, nawe ahamagaza izindi nzego z’umutekano.

Aba barwanyi binjiranye mu gihugu ibikoresho birimo imbunda eshatu za AK-47 n’icyombo kimwe cya Colonel babanaga.

Custom comment form