Mu 2020 ubwo Isi yose yari ihanganye n’ingaruka z’ubukungu zaterwaga n’icyorezo cya Covid-19, Kwizera Jean de Dieu we yahisemo kwihangira umurimo, aribwo yatangizaga umushinga wa ‘Beegulf Ltd’, uherereye mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Muyumbu, ugamije gukemura ibibazo biri mu bworozi bw’inzuki no guhindura isura y’ubuvumvu mu Rwanda.
Kwizera aganira na Umunota yavuze ko yahanze uyu mushinga afite intego yo gukemura ibibazo byari bimaze igihe mu bworozi bw’inzuki, birimo uburyo bwa gakondo budatanga umusaruro uhagije.
Ati “Twabonaga ko ubuvumvu gakondo butari gutanga umusaruro uhagije kandi ko benshi mu babukoraga batabufataga nk’umwuga wababeshaho.”
Uretse kongera umusaruro, uyu mushinga wari ugamije guhindura imyumvire y’uko ab’igitsina gore batibona mu bworozi bw’inzuki, no gushyiraho uburyo ubu bworozi bwakorwa mu buryo bugezweho budasiga inyuma umugore, urubyiruko n’abafite ubumuga.
Kwizera avuga ko mu rugendo rwe rw’umushinga wa BeeGulf yahuye n’imbogamizi nyinshi ariko zitamubujije gukomeza zirimo kubura ibikoresho bigezweho, kutagira ubumenyi buhagije ku bumvumu bugezweho n’imihindagurikire y’ikirere ihungabanya inzuki.
Ati” Icyaduteye imbaraga ni ukugira umuhamagaro wo gufasha abari bafite amahirwe make, cyane cyane abagore n’urubyiruko.”
Uretse gutunganya ubuki, BeeGulf yubatse uburyo burambye bwo kongera umusaruro w’ubuki, harimo guha aborozi imizinga ya kijyambere, gutanga amahugurwa ku bworozi bugezweho no kugenzura ubuzima bw’inzuki kugira ngo zirindwe indwara n’ibyonnyi.
Akomeza avuga ko banashishikariza aborozi guhinga ibiti bikundwa n’inzuki, nk’umurama na Eucalyptus, bifasha mu kongera umusaruro ndetse no kurengera ibidukikije.
BeeGulf kandi ifite gahunda yo gukangurira urubyiruko kwinjira mu bworozi bw’inzuki, ibinyujije mu mahugurwa no kuborohereza kubona ibikoresho no kubona ubuvumvu nk’umwuga uhamye ushobora gutuma bihangira imirimo, bagira uruhare mu kurengera ibidukikije, ndetse no kwagura amasoko y’ibikomoka ku nzuki.
BeeGulf ifite icyerekezo cyo kwaguka mu gihe gito, ifite intego yo kuba ikigo cya mbere mu Rwanda gikora ibijyanye n’ubworozi no gutunganya ibikomoka ku nzuki, gufasha abagore, urubyiruko n’impunzi barenga 10,000 kubona imirimo igendanye n’ubworozi bw’inzuki, guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nzuki no kurushaho kurengera ibidukikije.
BeeGulf ikora ubuki bw’umwimerere, igatunganya ibikomoka ku nzuki nk’ibishashara ndetse igakora n’amavuta y’uruhu akorwa mu bikomoka ku nzuki nka Lip balm na Creams. Kwizera avuga ko ibikorwa byabo bigamije no kugeza ubuki n’ibindi bikomoka ku nzuki ku masoko mpuzamahanga.


