sangiza abandi

BK Group Plc igiye gusaranganya abanyamigabane bayo miliyari 27.3 Frw

sangiza abandi

Ikigo cya BK Group Plc yatangaje ko igiye gusaranganya abanyamigabane bayo bose inyungu rusange ku migabane, ingana na miliyari 27.3 Frw.

BK Group Plc ibarizwamo Banki ya Kigali, BK General Insurance, BK Tec House na BK Capital Ltd yatangaje ko muri Gicurasi 2025, izatanga inyungu rusange ingana na miliyari 27.3 Frw, ku banyamigabane bayo bose.

Iyi nyungu ihwanye n’amafaranga 29.34 Frw kuri buri mugabane, yariyongereye ugereranyije n’amafaranga 24.18 Frw iki kigo cyungutse mu 2023, ni inyongera iri ku kigero cya 21.3%.

Mu ibaruwa yandikiwe abanyamigabane, BK Group Plc yavuze ko bazarangiza kwishyira ku rutonde tariki ya 30 Gicurasi 2025 mu gihe ibikorwa byo kwishyurwa amafaranga biteganyijwe hagati cyangwa hafi ya tariki ya 25 Kamena 2025.

BK Group Plc yaherukaga gutangaza ko inyungu yayo yageze kuri miliyari 91 Frw mu 2024, izamuka rya 21,7% ugereranyije n’umwaka wa 2023.

Yatangaje kandi ko umutungo w’abanyamigabane muri rusange (shareholder’s Equity) wageze kuri miliyari 438 Frw, izamuka ringana na 19,7% ugereranyije na 2023.

Umutungo rusange wa BK Group Plc wageze kuri miliyari 2,521 Frw, wiyongereye ku kigero cya 18,9% ugereranyije na 2023. Banki ya Kigali ni yo yinjije amafaranga menshi angana na miliyari 89.7 Frw, ni ukuvuga izamuka rya 21.8% ugereranyije na 2023.

Custom comment form

Amakuru Aheruka