Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yatangaje ko bari kurebera hamwe uburyo bwo guhuza imirongo ya banki n’indi ikoreshwa mu guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, ibi bizatuma igiciro cyabyo kigabanuka.
Kugeza ubu abakoresha Mobile Money nk’uburyo bwo kohereza amafaranga no kuyakira mu Rwanda bageze kuri miliyoni 6.9, nkuko byatangajwe na raporo iheruka ya Finscope 2024.
Ndizeye Damien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ADECOR Ishinzwe uburenganzira bw’abaguzi agaragaza ko ibiciro biri hejuru byo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga bikomeje kubera imbogamizi abazikoresha.
Ati” Iyo wohereje baragukata kandi n’uyakiriye bakamukata. Tukibaza, ese ko hari amabwiriza cyangwa amategeko ajyanye n’ikoranabuhanga, kuki ibyo biciro bigumye kuba imbogamizi ku Banyarwanda bakoresha ikoranabuhanga?”
Ibi bishimangirwa na Teddy Kaberuka, impuguke mu by’ubukungu aho avuga ko Leta y’u Rwanda ikwiriye kwiga uburyo ikiguzi cyo guhererekanya amafaranga cyagabanurwa.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa mu kiganiro na RBA yavuze ko hari gukorwa ibiganiro by’uburyo hahuzwa imiyoboro ya Banki n’imiyoboro y’ibigo bitanga serivisi zo guhererekanya amafaranga, mu buryo bwo korohereza abayikoresa iyo serivisi.
Ati” Buri mwaka tubona abakoresha iri koranabuhanga barimo bazamuka kandi ingamba ziriho zo guhuza iyi miyoboro yose. Mu gihe kiri imbere, nitumara guhuza imiyoboro, uzaba ufite amafaranga ari kuri konte yawe, ukoreshe app ya banki yawe, wishyure kuri kode ya MTN, ya Airtel cyangwa iy’undi.”
Akomeza kandi asobanura ko uku guhuza imiyoboro bizagira ingaruka mu kagabanya ikiguzi, ati” Ibyo bizarushaho koroshya ndetse twizeye ko n’ibiciro bizamanuka kurushaho.”