Umuhanzi Daniel Etiese Benson uzwi ku mazina ya Bnxn ategerejwe mu gitaramo i Kigali cyiswe “Friends of Amstel Experience”, kizabera muri Camp Kigali, tariki ya 23 Ugushyingo 2024.
Ni igitaramo gifite umwihariko kubera ko abakunzi b’umuziki bafite urubuga bashyiriwe kugirango bihitiremo aba Dj bazabasusurutsa ndetse n’indirimbo Bnxn azabaririmbira.
Uyu muhanzi azaba ataramana n’abandi barimo Kenny K-Shot, Mistaek, QD, Bruce the 1st na ET Nillan baherutse guhurira mu ndirimbo bise ‘Mix & Mingle”.
Umuhanzi Bnxn ukomoka mu gihugu cya Nigeria, yatangiye kumenyekana cyane mu mpera z’umwaka wa 2021 ubwo yasohoraga Ep yise ‘Sorry I’m late’.
Mu mwaka wa 2022, Bnxn yagaragaye mu ndirimbo zakunzwe ku ruhando mpuzamahanga zirimo ‘Finesse’ yakoranye na Pheelz na ‘Propeller’ yahuriyemo na Jae5 n’umuraperi w’Umwongereza Dave.
Bnxn yagiye akorana n’abahanzi bakomeye muri Afurika by’umwihariko mu gihugu cya Nigeria, barimo Wiz Kid, Olamide, Wande Coal, n’abandi bagaragaye kuri EP yise ‘Bad Since ‘97’.
Muri uyu mwaka Bnxn yashyize hanze album y’indirimbo zirindwi yise ‘RnB’, yahuriyemo na Ruger zirimo ’POE’, ‘Bae Bae’, ‘Romeo Must Die’ n’izindi.

