sangiza abandi

Brian Kagame bucura bwa Perezida Paul Kagame yarangije amasomo ya Gisirikare mu Bwongereza

sangiza abandi

Brian Kagame, umuhungu wa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeanette Kagame, yashoje amasomo ya Gisirikare mu ishuri ryo mu Bwongereza.

Ni amakuru yasangijwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Busingjye Johnson, ku wa gatanu, tariki ya 13 Ukuboza 2024.

Brian Kagame akaba bucura bwa Perezida Paul Kagame yashoje amasomo ya Gisirikare mu ishuri rya Sandhurst Military Academy ryo mu Bwongereza. Akaba yinjiye mu Gisirikare asangamo mukuru we Ian Kagame.

Uyu muhango wabaye ku wa gatanu, witabiriwe n’Ababyeyi be, Madamu Jeannette Kagame n’abavandimwe ba Brian Kagame aribo Ivan Cyomoro Kagame na Ian Kagame.

Custom comment form