Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie ari mu mushinga wo gukorana indirimbo na Diamond Platinumz umaze kwandika izina mu muziki wa Afurika.
Amashusho magufi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abarimo Bruce Melody, Coach Gael, Kivumbi n’abandi bari muri studio na Diamond Platinum.
lyo witegereje neza aya mashusho ubona ko aba bahanzi bombi basa n’abari kuririmbira, bigaragara ko ari umushinga ugeze kure ushyirwa mu bikorwa.
Kenny Muragura uyobora sosiyeti ya 1:55 ireberera inyungu za Bruce Melody yabwive RBA ko ari umushinga uri muri gahunda ndende yo guhuza abahanzi Nyarwanda n’abo mu bindi bihugu nka Ghana, Nigeria na Tanzania.
Iyo witegereje neza aya mashusho ubona ko aba bahanzi bombi basa n’abari kuririmbira ahantu hari n’abandi bantu benshi, bigaragara ko ari umushinga ugeze kure ushyirwa mu bikorwa.
Iyi ni indirimbo ya mbere Bruce Melodie agiye gukorana na Diamond Platinumz nyuma y’abandi yagiye akorana na bo bafite amazina akomeye muri Afurika y’Iburasirazuba nka Harmonize, Bien-Aimé n’abandi.
Uretse muri ibi bihugu bya hafi Bruce Melodie yagiye akorana n’abahanzi bakomeye muri Afurika nka Joe Boy wo muri Nigeria bahuriye mu ndirimbo bise ‘Beauty on fire’, Blaq Diamond bakoranye ‘Niki Minaj’, Umunya-Jamaica Shaggy bakoranye ‘When she is around’ n’abandi.
Ku ruhande rwa Diamond Platinumz uri mu mushinga w’indirimbo na Bruce Melodie amaze kwandika izina mu muziki ku rwego rw’Isi, ndetse asanzwe afitanye indirimbo na The Ben bise ‘Why’.
Diamond kandi yagiye akora indirimbo n’abahanzi bari ku rwego mpuzamahanga barimo Jason Derulo bakoranye ‘Komasava’, abahanzi bafite amazina akomeye muri za Nigeria, Afurika y’Epfo n’ahandi.



