Bruce Melodie uri mu bahanzi bakomeje kugaragaza kwishimirwa n’abakunzi b’umuziki mu bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’, nyuma yo kunyura mu turere nka Nyagatare na Ngoma, yatunguwe bikomeye n’ibikorwaremezo birimo imihanda mishya yahabonye.
Mu mujyi wa Ngoma na Nyagatare hari imihanda ikiri mishya yuzuye kandi isa neza, ibikora ku mitima ya benshi bagenderera utu turere.
Ubwo yari amaze gutaramira i Ngoma, Bruce Melodie yabajijwe uko yabonye abakunzi be bamwakiriye avuga ko ku bwe atatinda ku migendekere y’igitaramo, ahubwo yibanda ku iterambere yabonye mu turere amaze iminsi ataramiramo.
Ati “Ntabwo ndi butinde ku gitaramo cyane kuko cyagenze neza […] ahubwo njye ikintu nabonye. Ubundi najyaga nza nambaye ‘lunettes’, ubu si ko naje, naje ndeba. Imihanda ya Ngoma ukuntu abantu bari ku murongo n’uburyo twakoranye imyitozo ngororamubiri, Ngoma na Nyagatare imbere cyane.”
Uyu muhanzi yaboneyeho umwanya wo gutumira abakunzi b’umuziki we mu Mijyi ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ bitegereje kwerekezamo ahereye ku bo mu Karere ka Bugesera gatahiwe ku wa 28 Nzeri 2024.