Bruce Melodie uri mu bahanzi bari gutaramira hirya no hino mu gihugu mu bitaramo bya MTN Iwacu na Muzika, yamaze kwemeza amatariki mashya y’ibitaramo bye muri Canada nyuma yagahunda yarafite itarakurikijwe.
Bruce Melodie yategerejwe muri Canada mu mijyi ine hagati ya Nzeri n’Ukwakira, gusa birangira amaso aheze mu kirere. Uretse yenda kugongana kw’amatariki y’ibitaramo byo muri Canada n’ibyo mu Rwanda, hari amakuru yavugaga ko hajemo ibibazo, bituma ibitaramo byo muri Canada bisubikwa.
Mu kiganiro Bruce Melodie yagiranye n’itangazamakuru ubwo yakiraga Bien Aime Baraza, yaciye amarenga ku ishyirwaho ry’amatariki mashya y’ibitaramo byo muri Canada.
Kuri ubu gahunda nshya y’ibitaramo bye muri Canada yatangajwe. Ibi bitaramo bizatangira tariki ya 28 Ukwakira 2024, aho azataramira muri Ottawa, tariki 01 Ugushyingo 2024 ataramire muri Montreal, tariki 02 Ugushyingo 2024 ataramire mu Mujyi wa Toronto naho tariki 09 Ugushyingo 2024 ataramire muri Vancouver.

