sangiza abandi

Bruce Melody yagarutse ku mikoranire ye na Coach Gael no gukorana indirimbo na Shaggy

sangiza abandi

Bruce Melody umaze guhindura uruganda rw’umuziki w’u Rwanda, yagarutse ku rugendo rwo gukorana indirimbo n’umuhanzi munini nka Shaggy, ndetse yongera no kugaruka ku mikoranire ye n’umunyemari Coach Gael, bakorana mu bucuruzi n’ubuhanzi.

Ni ibyo yagarutse mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru ukorera igitangazamakuru cya CNN cyo muri Amerika, Umunya-Kenya, Larry Madowo. Iki kiganiro cyabereye mu nyubako y’imikino n’imyidagaduro ya Kigali Universe, iherereye mu mujyi rwagati mu nyubako nini ya CHIC.

Muri iki kiganiro Bruce Melody yagarutse ku mpamvu y’umushinga munini wo guhanga ahantu nka Kigali Universe afatanyije n’Umunyemari Coach Gael, aho avuga ko inyubako bashyizeho kugirango barusheho guha Abanyarwanda ibyiza ndetse n’ahantu ho kwishimira.

Ati” Nk’umuhanzi ndetse na rwiyemezamirimo ukiri muto , ngomba kuzana imishinga itandukanye ku isoko, ndetse ibyo dushoramo ni ukwishima, dufasha abantu kwishima, tubafasha kuba hamwe bakagira ibihe byiza.”

Kigali Universe ni hamwe mu hantu hamaze kumenyerwa mu bijyanye no kwidagadura mu Rwanda, kuko habera imikino, ibitaramo bitandukanye, tutibagiwe no kuba hari ibikoresho kabuhariwe by’imikino yo kwishimisha byaba iby’abana n’iby’abantu bakuru.

Bruce Melody yatangaje ko kugira igitekerezo cyo gufungura ahantu nka Kigali Universe byaturutse ku kuba mu Rwanda nta hantu henshi hahari ho kuba hateranira abantu bagakina bakishima.

Ati” Ntahantu hari hahari mbere ho kuba abantu bajya bagakina bakagirira ibihe byiza, bitari imikino y’abana gusa ahubwo n’imikino y’abantu bakuru.”

Muri iki kiganiro umunyamakuru Larry Madowa yabajije Bruce Melody, uburyo yinjiye muri Label ya Coach Gael bari basanzwe bakorana mu yindi mishinga y’ubucuruzi, uyu muhanzi amubwira ko yamushimiye ko ari umuntu wumva neza ubuhanzi.

Ati” Ubwo twahuraga, twaganiriye imishinga y’ubuhanzi, hanyuma nsanga ari umuntu wumva icyo umuziki ari cyo ndetse n’ubucuruzi, ndavuga nti ‘Yego’ reka dukore, ndetse ubu ibintu byarakunze, urabona iterambere”

Larry Madowa yagarutse ku rugendo rw’iterambere ry’umuziki wa Bruce Melody, amubaza ku muhanzi munini bakoranye indirimbo, umunya-Jamaica, Shaggy, aho Melody yamugaragarije ko uyu munyamahanga ariwe wamwegereye amusaba ko bakorana nyuma yo gukunda ibihangano bye.

Ati” Byari ibisazi, indirimbo nakoranye na Shaggy yari isubiwemo (Remix) y’indirimbo yanjye Funga Macho, indirimbo narayikoze, umuntu aza i Kigali atwara indirimbo yanjye, ayikinira Shaggy, Shaggy akunda indirimbo, niwe wampamagaye.”

Bruce Melody yatangaje ko Shaggy yamwisabiye ko basubiramo indirimbo ndetse abanza gukeka ko atari we ari abatubuzi, kugeza amuririmbiye yumwa ijwi nirye.

Ndetse avuga ko nyuma yo gusubiramo indirimbo uyu munya-Jamaica wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Mr Lover, Lover’ n’izindi, yamufashije kuyamamaza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahantu hatandukanye nko muri za Jingle Balls (iRadio) ziba zitabiriwe n’abanyamahanga barenga ibihumbi 40.

Bruce Melody kandi yagaragaje ko umuziki wo muri Afurika by’umwihariko injyana ya Afrobeats imaze kugera ku rwego Mpuzamahanga, ndetse bituma Abahanzi bo muri Amerika n’i Burayi bifuza gukorana indirimbo n’abahanzi bo muri Afurika.

Ati” Kuri ubu injyana ya Afrobeats imaze gufata Isi, ndetse abantu bose barabibona, abantu batangiye kwiyumvamo umuziki wo muri Afurika, ntekereza ko bizazana abahanzi benshi bo ku rwego mpuzamahanga gukorana n’Abanyafurika.”

Custom comment form