Umuhanzi Nyarwanda Bruce Melody yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bazatarama mu birori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards, bizabera Zanzibar muri Tanzania.
Ibi birori bitegurwa na Televiziyo Mpuzamahanga ya Trace Africa, biteganyijwe kuri uyu wa gatatu, tariki ya 26 Gashyantare 2025, bikaba byatumiwe abahanzi bakomeye ku mugabane wa Afurika, barimo n’Abanyarwanda.
Bruce Melody ni umwe mu bahanzi batumiwe mu birori bya Trace Awards. Mu makuru dukesha The New Times n’uko uyu muhanzi yagiranye amasezerano na Trace ko azaririmba indirimbo imwe agahabwa amadorali 20,000, asaga miliyoni 27 Frw.
Bruce Melody uherutse gushyira hanze Album yise Colorful Generation ahagaze neza mu muziki waba uwo mu Rwanda no mu mahanga, ndetse ni umwe mu bahanzi baririmbye muri Trace Awards iheruka kubera i Kigali mu 2023, aho yaririmbye indirimo ‘Close my eyes’ yasubiranye n’umunya-Jamaica, Shaggy, ndetse bafatanya kuyiririmba hifashishijwe ikoranabuhanga.
Bruce Melody ugiye kongera gutarama muri Trace Awards yakoranye indirimbo n’abahanzi mpuzamahanga, zirimo ‘Beauty on Fire’ aherutse gukorana na Joeboy, ‘Niki Minaj’ yakoranye na Blaq Diamond, ‘Iyo foto’ yakoranye na Bien Aime n’izindi.
Mu bandi bahanzi Nyarwanda batumiwe harimo Producer akaba n’umuhanzi, Element Eleeh, wamaze kugera muri Tanzania, Israel Mbonyi uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse ahataniye igihembo cya Trace Awards muri iki cyiciro, na Ross Kana wakoranye indirimbo ‘Fou de Toi’ na Bruce Melody na Element.
Ibi bihembo bizitabirwa na benshi mu bahanzi bagiye bataramira mu Rwanda mu bihe bitandukanye barimo Diamond, Rema, Zuchu, Yemi Alade n’abandi biganjemo abo muri RDC nka Fally Ipupa, Innoss’b, Gaz Mawete n’abandi.
Ibi birori bizayoborwa n’umunya-Nigeria, D’Banj, ari nawe wayoboye iyabereye mu Rwanda, aho azaba ari kumwe na Aaliyah Mohamed.