Kuri uyu wa kane, tariki ya 27 Gashyantare 2025, ubwo abaturage ba Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo bari bahuriye mu nama n’Ubuyobozi bw’ihuriro AFC/M23, barashemo ibisasu byahitanye bamwe abandi benshi barakomereka.
Iyi nama yariri kubera mu mujyi rwagati wa Bukavu ahazwi nko kuri Place de l’Indepandance, yari yitabiriwe n’Umuyobozi wa AFC, Col Nangaa, n’abandi bayobozi benshi biri huriro barimo na Bertrand Bisimwa ukuriye umutwe wa M23.
Ubwo iyi nama yari ikimara kurangira AFC/M23 yemeje ko abaturage bagabweho igitero bivugwa ko cyateguwe na Guverinoma ya Congo, ndetse kigirwamo uruhare n’ingabo z’u Burundu.
Umuvugizi wa M23, Lawrance Kanyuka yatangaje ko iki gitero cyari kigamije kwica umuyobozi wa AFC, Col Nangaa, ndetse byakozwe hashingiwe ku mabwiriza ya Perezida Felix Tshisekedi, yahawe Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Jean Jacques Purusi.
Gukoresha ibisasu ni uburyo buri gukoreshwa na Guverinoma ya Congo n’igisirikare cy’u Burundi mu kurwanya umutwe wa M23, nyuma y’uko wigaruriye Kivu y’Amajyaruguru irimo n’umujyi mukuru wa Goma, ndetse na n’ibice byinshi bya Kivu y’Amajyepfo birimo na Bukavu.
Ubwo ibisasu byaraswaga, umuyobozi wa AFC, Col Nangaa, yari amaze gutangaza ko mu masaha atarenze 48 baraza gutangaza abayobozi bashya ba AFC/M23 b’intara ya Kivu y’amajyepfo.



