sangiza abandi

Bwiza yisunze The Ben na Juno Kizigenza kuri album azamurikira mu Bubiligi

sangiza abandi

Umuhanzikazi Bwiza uri gutegura album ye ya kabiri yise ‘25 shades’, yitegura kumurikira mu Bubiligi, tariki ya 8 Werurwe 2025, yateguje abakunzi ko azataramana na The Ben na Juno Kizigenza.

Ni byo yatangarije mu kiganiro n’itangazamakuru, cyo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, aho yasobanuraga byinshi kuri iyi album yitiriye imyaka ye y’amavuko.

Bwiza uri mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi, yatangaje ko yahisemo kujya kumurikira iyi album mu mujyi wa Bruxxels, mu Bubiligi, kuko mu mwaka wa 2024 yabashije gutaramira Abanyarwanda bari imbere mu gihugu, mu bihe bitandukanye.

Ati “Nk’umwaka ushize nagiriwe ubuntu bwo kuba mu bahanzi bazengurutse igihugu mu kwamamaza no gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, mbasha guhura n’Abanyarwanda, nyuma yaho njya muri MTN Iwacu na Muzika Festival nanone nongera guhura na bo.”

Yakomeje avuga ko kuri iyi nshuro yifuje guhura no gutaramira abakunzi b’indirimbo ze bari mu mahanga, by’umwihariko mu Bubiligi nk’igihugu kirimo Abanyarwanda benshi, ndetse avuga ko ari n’uburyo bwo kwagura imbago z’umuziki we.

Ati “Igitaramo cyanjye numvaga nzagikorera iwacu, ariko nanone tutibagiwe ko hari abandi Banyarwanda yenda batari kumwe natwe hano iwacu ariko na bo tutakwirengagiza ko badushyigikira mu muziki wacu umunsi ku wundi.”

Uyu muhanzikazi yateguje abakunzi be ko igitaramo cyo kumurika album ye, azataramana n’abandi bahanzi barimo The Ben basanzwe banafitanye indirimbo yitwa ‘Best Friend’ na Juno Kizigenza.

The Ben na we yaboneyeho kugeza ubutumwa bwe kuri Bwiza amushimira umuhate yashyize mu gukora umuziki no kugera ku nzozi ze, ndetse amwifuriza gukomeza gutera imbere.

Ati “Bwiza namukunze agitangira kuririmba ku ndirimbo ya mbere, kuva mu bitaramo yagiye akora n’imbaraga yagiye ashyira mu muziki we, no kudacika intege, hari benshi babikoze, hari benshi babigerageje ntibyagenda nk’uko we byagenze, ariko ku myaka 25 afite, afite byinshi byo gukora kandi bizagerwaho.”

Justin washinzwe Team Production, iri gutegura igitaramo cya Bwiza mu Bubiligi yavuze ko bahisemo gutumira The Ben nk’umuhanzi munini kandi ukunzwe n’abantu, kugira ngo azajye gushyigikira Bwiza mu kumurikira album ye abatuye n’abaturiye u Bubiligi.

Ati “Tumaze kuganira na Bwiza byabaye ngombwa ko nza hano kugira ngo turangize amasezerano twari dufitanye, no kugira ngo nze nsabe na The Ben, kuko ari nk’umuhungu wanjye, kugira ngo na we azaze gushyigikira Bwiza muri kiriya gitaramo, yarabyemeye.”

Bwiza avuga ko iyi album yise ‘25 Shades’ yayitiriye imyaka 25 y’amavuko yujuje uyu mwaka, ndetse igeze kuri 80% itunganyw. Yakozweho naba Producer barimo Phantom wo muri Nigeria, Prince Kizz, Loader n’abandi.

Ni album ifite igisobanura gikomeye ku rugendo rw’umuziki we, igizwe n’indirimbo 14 zirimo eshatu zamaze kujya hanze ari zo ‘Ahazaza’, ‘Ogera’ yakoranye na Bruce Melody na ‘Best Friend’ yahuriyemo na The Ben.

Custom comment form