sangiza abandi

Cardinal Kambanda yitabiriye ishyingurwa rya Papa Francis i Vatican

sangiza abandi

Antoine Cardinal Kambanda ni umwe mu bakaridinali bitabiriye umuhango wo gusezera kuri Papa Francis uheruka kwitaba Imana.

Papa Francis wari Umushumba wa Kiliziya Gatolika kuva mu 2013 yatabarutse ku wa Mbere, tariki ya 21 Mata 2025, azize indwara ya stroke no guhagarara k’umutima.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo umurambo wa Papa Francis wajyanywe muri St. Peter’s Basilica, ahabera imihango yose ijyanye no kumusabira no kumusezeraho izageza ku wa Gatandatu, umunsi azashyingurwaho.

Antoine Cardinal Kambanda uri mu bakaridinali 135 bitabiriye uyu muhango, yahagurutse mu Mujyi wa Kigali ku wa Kabiri nyuma y’igitambo cya misa yaturiye muri Kiliziya ya Saint Michel, ndetse afungura igitabo cyagenewe kunyuzwamo ubutumwa buherekeza Papa Francis.

Biteganyijwe ko Cardinal Kambanda azaba ari i Vatican kugeza ku munsi wo gushyingura Papa ndetse byatangajwe ko azashyingurwa muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Mary Major.

Uyu muhango kandi uzitabirwa n’abandi banyacyubahiro bakomeye barimo Perezida wa Amerika, Donald Trump n’umugore we, Igikomangoma cy’u Bwongereza, William n’abandi baturutse impande zose z’Isi.

Custom comment form

Amakuru Aheruka