Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye umeze iminsi mu ruzinduko muri Ethiopia, yitabiriye umuhango wo kwizihiza imyaka 116 ishize hashizwe Polisi y’igihugu ya Ethiopia.
Ni umuhango wabaye ku Cyumweru, tariki ya 4 Gicurasi 2025, wabereye i Meskel Square, mu mujyi wa Addis Ababa, muri Ethiopia.
Wari uyobowe na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, witabiriwe n’abayobozi ba Polisi ya Ethiopia, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye n’abandi batandukanye.
CG Felix Namuhoranye ari mu ruzinduko rw’akazi muri Ethiopia, aho ku wa gatandatu yitabiriye irushanwa rya gatanu ry’imikino ihuza ibihugu bihuriye mu muryango w’ubufatanye uhuza abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO Games 2025).
Iri rushanwa ryashojwe kuwa gatandatu, Amakipe y’u Rwanda yegukanye ibikombe bitatu n’imidali 32 irimo 10 ya zahabu, 8 ya silver na 14 ya bronze.
U Rwanda na Ethiopia ni ibihugu bisanzwe bikorana mu bijyanye n’umutekano, aho mu Kuboza 2024, CG Felix Namuhoranye, yakiriye mugenzi we wa Ethiopia CG Demelash Gebre Michael Weldeyes, bashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye (MoU) hagati ya Polisi y’u Rwanda na Ethiopia.
Ni uruzinduko rubaye nyuma yuko muri Nzeri 2024 CG Felix Namuhoranye, yakiriye Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ya Ethiopia, DCG Workneh Dagne Nebiyou, baganira ku bufatanye busanzwe hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.


